Abenakyo Quiin yagizwe Nyampinga mushya wa Uganda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2018 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Abenakyo Quiin yambitswe ikamba rya Nyampinga mushya wa Uganda nyuma y’uko hari hashize umwaka irushanwa ririmo ibibazo byatumye ritaba mu 2017.

Miss Abenakyo Quiin yatowe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 mu birori byabereye muri Sheraton Hotel mu Mujyi wa Kampala. Yagaragiwe na bagenzi be babiri Tyra Margach wabaye igisonga cya mbere ndetse na Aheebwa Patience Martha wabaye igisonga cya kabiri.

Mu mategeko y’ibanze yashingirwaho kugira ngo umukobwa yemerewe kwinjira mu irushanwa rya Nyampinga wa Uganda uyu mwaka, harebwaga impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ndetse akaba afite n’indangamuntu ya Uganda.

Musumba Janat wari umuhuzabikorwa w’irushanwa rya Miss Uganda yavuze ko mu mbogamizi bagize mu gutoza abakobwa harimo kubakuramo gukoresha ururimi rw’Icyongereza rukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga n’urugezweho mu rubyiruko ahubwo bagatozwa kuvuga neza bikurikije amategeko.

Mu byatumye iri rushanwa ritaba mu mwaka wa 2017 harimo kuba ryarajemo ibibazo bigatuma abaritegura batoroherwa no guhita bakora irindi.

Nyampinga wa Uganda yahembwe imodoka nshya ya Toyota Wish kongeraho ibindi bihembo birimo ibyo ahuriyeho na bagenzi be Ahebwa Patience Martha na Trya Margach birimo kujya gutemberera mu Buholandi, kujya kuruhukira mu birwa bya Bulago ndetse bakaba bemerewe gukorera siporo muri Sheraton Hotel mu gihe cy’umwaka.

Mu bindi bihembo aba bakobwa batatu bahembwe harimo buruse yo kujya kwiga muri Uganda Aviation School bagahugurwa ibyerekeye indege, kwita ku bagenzi mu ndege, gucuruza amatike y’ingendo zo mu kirere n’ibindi.

Muri ibi birori hagaragayemo ba Nyampinga batowe mu myaka yatambutse harimo Miss Uganda 2013-2014 Stella Nantubwe, Miss Uganda 2016-2018 Leah Kagasa, Miss Uganda 2014 Leah Kalanguka na Phiona Bizzu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza