Anita wavugishije benshi kubera inda atwite yishongoye ku bamwibasiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kanama 2018 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Anita Pendo, umunyamakuru wabihuzaga no kuyobora ibirori amaze iminsi avugwa ubudasiba biturutse ku nda ya kabiri atwite, yagiye agaragaza kenshi ko abamwibasira nta shingiro bafite kugeza ubwo atakibaha amatwi.

Ubu, atwite inda ya kabiri y’umukunzi we Ndanda Alphonse nyuma y’igihe kigera ku mwaka yibarutse imfura. Yari amaze igihe afite agahenge mu nkuru zerekeye urubyaro n’ibyo gutandukana n’abagabo, yabiherukagamo mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 ubwo yiteguraga kwibaruka umwana wa mbere.

Inkuru zigitangira guhwihwiswa ko Anita Pendo atwite, hacicikanye amakuru yaje ashimangira ko uyu mugore yamaze gutandukana na Ndanda Alphonse biturutse kuri iyi nda. Icyo gihe byavugwaga ko yasamye nyuma yo kugirwa inama n’abapasiteri be nk’inzira bamwerekaga ko ‘yamworohereza kwigarurira Ndanda burundu’.

Ibi byose n’ibindi byagiye bivugwa ku nda ya Anita Pendo, yabiteye utwatsi ndetse avuga ko ababikwirakwiza ari abanyamagambo bagamije gusebanya. Mu cyumweru gishize yagaragarije uburakari abongeye kuvuga ko ‘afite umwana mukuru yabyaye kera akiba mu cyaro’.

Ubu, Anita Pendo yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko icyo yifuza “Ubu ibyiza ni ukunsengera nkazabyara neza naho ibindi [ashyiraho utumenyetso twerekana ko atabyitayeho]”.

Yanditse ubundi butumwa kuri Instagram ahishura igitsina cy’umwana wa kabiri yitegura kwibaruka. Yagize ati “Umubyeyi kandi ntabwo bimbangamiye na gato, ndiyumva nk’umunyamugisha, umwana wanjye wa kabiri, indi ntare, ndishimye.”

Anita Pendo yongeyeho ko ibyo abantu babonaga nk’ibidashoboka banamubwira ko bidakwiye, we yabibonyemo umugisha arashikama akomera ku isezerano afitanye n’Imana. Ati “Isi yarambwiye ngo ‘Oya’ njye ndavuga ngo ‘Yego’. Umuhungu wanjye, imbaraga zanjye, urukundo rwanjye.”

Pendo atwite umwana wa kabiri nyuma y’umuhungu w’imfura yabyaranye n’umunyezamu Ndanda Alphonse ku wa 29 Kanama 2017; ibi byahuriranye n’andi makuru yavuzwe kenshi ko iyi nda yatumye bashwana ubu buri wese akaba aba ukwe.

Anita Pendo amaze iminsi avugwa mu buryo bukomeye kubera inda ya kabiri atwite
Anita Pendo yahishuye ko yitegura kwibaruka undi muhungu yita 'imbaraga ze'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza