ArtRwanda-Ubuhanzi igeze mu cyiciro cy’umwiherero w’abahanzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije kugaragaza impano z’urubyiruko mu ngeri zitandukanye, rigeze mu cyiciro cy’aho abo Akanama Nkemurampaka kashimye bazitabira umwiherero w’abahanzi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko 587 ruturutse mu gihugu hose rwatsinze amarushanwa y’ibanze ya ArtRwanda-Ubuhanzi, rwahuriye muri Cenetra Hotel i Kabuga. Akanama Nkemurampaka kagombaga gutoranyamo 60 bazitabira umwiherero.

Ku munsi wa mbere hamenyekanye 120, barimo 20 muri buri cyiciro uko ari bitandatu bihatanirwa muri iri rushanwa. Ku munsi wa kabiri, Akanama Nkemurampaka katoranyije abanyempano 60 muri abo 120, bahiga abandi bagomba kujya mu mwiherero.

Icyiciro cy’imbyino n’indirimbo nk’uko byagiye bigaragara mu gihugu hose, ni cyo gifite umubare munini w’abasore n’inkumi, kuko cyihariye hafi icya kabiri cy’abagaragaje impano bose.

Kubera uburyo abitabiriye muri iki cyiciro bari benshi, Akanama Nkemurampaka kafashe umwanzuro wo guha amahirwe abandi icumi bitandukanye n’uko byari byemejwe mbere ko muri buri cyiciro hazatambuka abanyempano 10.

Uyu mwanzuro wemejwe nyuma yo gusanga hari abanyempano b’abaririmbyi baba bapfukiranywe kandi bagaragaza ubushobozi bukataje.

Ibi bisobanuye ko 70 aribo batoranyijwe nk’abazajya mu mwiherero w’abahanzi, barimo ab’abakobwa 19 n’abasore 51. Abahatana mu cyiciro cy’imbyino ni 20, mu gihe ibindi bisigaye ari icumi muri buri kimwe.

Sandrine Isheja Butera ni umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka kuva iri rushanwa ryatangira. Yatangaje ko kubona 70 ba mbere byari ikintu kitoroshye kuko kugereranya impano z’abantu bisaba ubushishozi buhanitse.

Ati “Ni ibintu bitari byoroshye. Byonyine kubwira umuntu uti ntitugikomezanyije urugendo biba bigoye. By’umwihariko urubyiruko rwageze muri iki cyiciro buri wese yari afite umwihariko, ni cyo cyatumye iyi minsi itari isanzwe.”

Umushinga wa ArtRwanda-Ubuhanzi ni uwa Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation.

Uzagaragaza, unashyigikire urubyiruko rufite impano kugera aho zibasha kubatunga.

ArtRwanda - Ubuhanzi yibanda ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rufite impano mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Iri rushanwa ryatangiye muri Nzeri, rizasozwa mu Ukuboza uyu mwaka. Ibihe by’ingenzi byagiye biriranga byatangiye gutambuka mu kiganiro kinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Gatatu saa kumi n’ebyiri na cumi n’itanu, kikongera gusubiraho ku Cyumweru saa sita z’amanywa.

Amarushanwa y’ibanze yasojwe ku wa 1 Ukwakira 2018 yitabiriwe n’abanyempano 2,400 bo mu turere twose tw’igihugu.

Abagize Akanama Nkemurampaka basuzuma kimwe mu bihangano byamuritswe
Abahanzi 70 ni bo bageze mu cyiciro cy’umwiherero w’abahanzi muri ArtRwanda-Ubuhanzi
Abahanzi benshi bagaragaje impano mu cyiciro cy'imbyino n'indirimbo
Abanyamideli na bo ntibacikanwe
Abanyempano mu kwigana imico na bo barazimuritse
Afite ubuhanga bwo gushushanya isura y'umuntu acuritse
ArtRwanda- Ubuhanzi igamije gushaka abanyempano bihariye mu nganda ndangamuco
Imbyino zigezweho ziri mu zibanzweho mu marushanwa ya ArtRwanda- Ubuhanzi
Iri rushanwa rifite intego yo guhishura impano zidasanzwe
Iri rushanwa ryatangiye muri Nzeri, rizasozwa mu Ukuboza uyu mwaka
Na we yagaragaje impano idasanzwe mu kuririmba
Ubwiwe ijambo rinyura umutima, agaragaza ibyishimo by'ikirenga
Umwe mu bitabiriye aha Mazimpaka Jones Kennedy uri mu Kanama Nkemurampaka inkuyo nyuma yo kuvuga amazina y'inka
Uwiringiyimana Patience afite ubuhanga bwo kuvugisha igipupe cye yise ‘Golizo the crazy’
Uyu yaje yitwaje agacuma na radio mu kumvikanisha neza ubutumwa bwe
Yagaragaje impano yifitemo mu kuririmba anicurangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza