Buravan yishimiwe mu gitaramo yakoreye i Bruxelles

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ukunzwe bikomeye mu Rwanda Buravan, yakoreye igitaramo cya mbere ku Mugabane w’u Burayi mu mpera z’icyumweru gishize, cyitabiriwe n’biganjemo abanyarwanda.

Igitaramo Buravan aheruka gukorera mu Mujyi wa Bruxelles, cyabereye ahitwa Birmingham Palace. Uyu muhanzi wari ugezeyo bwa mbere, yarishimiwe bidasanzwe n’abamukundaga bataramubona.

Buravan yaririmbye mu buryo bwa live nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu myaka itatu amaze akora umuziki, mu byo yavugiraga imbere y’abafana, yitsaga cyane ku kumvikanisha ko ‘yari afite inyota yo gutaramana n’abakunzi be mu Burayi’.

Uyu muhanzi yavuye i Kigali ku wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018, yageze mu Bubiligi aruhuka iminsi ibiri hanyuma ataramira abakunzi be; kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2018 yagiye i Paris kureba igitaramo Beyonce n’umugabo we Jay Z bakoreye kuri Stade de France.

Buravan mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Bruxelles

Buravan azagaruka mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2018, nagera i Kigali azahita atangira kunoza gahunda yo kurangiza umushinga wa album ye ya mbere no gutegura igitaramo kigari azakora mu Ukuboza 2018 ayimurika.

Uyu muhanzi yishimiwe cyane n'abiganjemo abakomoka mu Rwanda batuye mu Burayi
Buravan yaririmbye mu buryo bwa Live muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza