Bwa mbere imodoka y’Umunyarwanda igiye guhatana n’izindi zakanyujijeho muri Kenya

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Kanama 2018 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Imodoka y’Umunyarwanda Bakuru Paul igiye kujya kurushanwa n’izindi modoka zakanyujije mu gikorwa cyiswe CBA Concours d’Elegance, kizabera i Nairobi muri Kenya.

Iri rushanwa riteganyijwe ku itariki ya 30 Nzeri 2018, rizaba ribaye ku nshuro ya 48. Ni ubwa mbere imodoka itunzwe n’Umunyarwanda izaba irigaragayemo.

Mu Kiganiro na The Newtimes, Bakuru yavuze ko imodoka ye izajya kurushanwa n’izindi ari Buick Riviera 1968, iherutse no kwegukana umwanya wa mbere mu itsinda yarimo mu irushanwa rya karindwi rya CBA Uganda Vintage and Classic ryabereye i Kampala ku wa 27 Nyakanga.

Bakuru uri mu batangije ibirori bizwi nka ‘Shyuha festival’ bimaze kuba ubugira kabiri mu mujyi wa Kigali, atunze imodoka enye za kera, aho yishimira kuzitaho kabone n’ubwo zose adashobora kuzitwara.

Uyu mubyeyi w’abana bane utuye mu murenge wa Nyarugunga, ni rwiyemezamirimo akaba n’umukunzi w’imodoka ziganjemo iza kera kandi zagiye zica uduhigo, avuga uretse kuba ari uburyo bwo kwishimisha bishobora no kubyara amafaranga. Zikunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo, kwifotoza n’ibindi.

Ati “Kuva kera nakundaga ibintu by’ubugeni ndetse nza kubona ko izi modoka zakozwe n’abanyabugeni b’umwuga. Ibi nibyo byazanye iki gitekerezo cyanjye binyuze mu kugura izi modoka za kera no kuzitaho, mbere na mbere mu buryo bwo kwishimisha, ndetse n’ishoramari.”

Imodoka za Bakuru zirimo 1968 Buick Riviera yaguze i Dubai mu 2015, zakozwe n’uruganda Buick rw’Abanyamerika hagati ya 1963-1999. Iyi iza mu zakunzwe cyane ndetse hakozwe amoko umunani ajya gusa nayo, ku buryo hasohotse imodoka zigera kuri 1,127,261.

Bukuru anatunze kandi Cadillac Krystal 1995 ebyiri zari zarabaye nk’izijugunywe, yaziguze ibihumbi 300Frw buri imwe ndetse ubu yatangiye kuzitunganya ku buryo zishobora guhindurwa izifite igice cy’inyuma gifunguye (pickups).

Bakuru yanaguze Chevrolet Caprice 1988 yagendwagamo n’uwari ambasaderi wa Amerika mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe mu 1994. Yayiguze ibihumbi 500Frw ubundi ajya kuyitunganya, ibintu avuga ko nabyo biri mu bimunezeza.

Yatangije urubuga rwo kwita ku modoka zakanyujijeho

Afatanyije n’umunya-Kenya, Joe Sitati nawe utunze imodoka zirimo 1977 VW Kombi, 1997 Mercedes-Benz 300D na 1984 Mercedes-Benz G Wagon, bashinze urubuga rufasha abantu batunze imodoka ziganjemo izakanyujijeho kumenya uko bazitaho, aho bakora ibikoresho byo gusimbuza ibyashaje kandi badahenzwe.

Bakuru ati “Iki kintu kimeze nko guteka aho umuntu ubikunda aba yumva atava mu rugo mu mpera z’icyumweru. Iyo ukunda imodoka, wereka abantu bazikunda ibyo ufite nabo akaba ariko babigenza. Imodoka ni nk’abana kuko uba ugomba kuzikunda no kuzitaho uko bishoboka.”

Bakuru kandi ahamya ko nubwo biriya birori by’imodoka zakanyujijeho byatangiye mu buryo bwo kwinezeza, mu minsi iri mbere bateganya kubibyaza umusaruro, bakagira icyumba gihoraho zerekanirwamo ndetse n’abifuza kuzigurisha bagahabwa umwanya.

Ibi kandi ngo bizanatuma habaho guhanga imirimo ku bakanishi, ndetse n’abakiri mu mashuri babone aho bajya kwimenyereza akazi.

Buick Riviera 1968 ya Bakuru igiye guhangana n'izindi modoka zakanyujijeho mu gikorwa kizabera muri Kenya
Chevrolet Caprice yagendwagamo n'uwari ambasaderi wa Amerika mu Rwanda mbere ya Jenoside
Chevrolet Caprice yasohotse mu 1989 yegeranye na Cadillac za Bakuru ubwo zamurikwaga muri Shyuha Festival ya mbere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza