Chameleone uri i Kigali yatumiwe mu kiganiro n’abanyamakuru kirangira atahakandagiye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 3 Kanama 2018 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jose Chameleone uri mu Rwanda yijujutiwe na bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru nyuma yo kubura mu kiganiro yagombaga kugirana na bo bakamutegereza kugeza igihe atabonekeye.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 2 Kanama 2018 ku Kimihurura ahari hakoraniye abanyamakuru basaga 25 batumiwe mu kiganiro cyagombaga gusobanurirwamo ibijyanye n’igitaramo Chameleone na barumuna be batumiwemo na DJ Pius mu Rwanda.

Ikiganiro cyagombaga gutangira saa kumi z’umugoroba ariko abaje gutara inkuru bategereje isaha irenga Babura umuntu, haba ku ruhande rw’abahanzi ndetse n’ababiteguye ubwabo.

Abanyamakuru bamaze kubona ikiganiro gisa n’icyakuweho, buri wese yijujuse bityo bamwe batangira gutaha, ni nabwo abateguye igitaramo bahageze batangira gukoma koma basaba ko bakwihanagana gato. Bakomeje gutegereza mu gihe cy’indi minota 30, ijoro riba ritangiye kugwa!

Iyi minota nayo yashize abo bahanzi batarahagera, abanyamakuru barongera barahaguruka ubudasubira mu byicaro ahubwo bose bafata umuhanda. Ukwivovotera ibyo bikorwa kwari kwinshi muri bo abandi bababaye nyuma biyemeza guhamagara DJ Pius ngo bamubaze ikibazo nyir’izina cyabayeho mu buryo bwo kumugoboka nk’uwo basanzwe bazi.

Muri uko gusiragira mu mihanda ya Kimihurura nibwo DJ Pius yabasanze n’umwe mu basore bamufasha mu myiteguro y’igitaramo, barakomakoma, mu bwumvikane abanyamakuru bemera gusubira inyuma nubwo bari bamaze kugenda hafi kilometero mu biganiro byibanze ku rwo baboneye aho bari bavuye n’ibyafashwe nk’agasuzuguro k’abahanzi bavuye muri Uganda bagatobera ababatumiye.

Ntabwo ari itangazamakuru gusa ryasiragiye kuko n’abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo byarangiye bigendeye nyuma yo gutegereza Chameleone n’abavandimwe be bagaheba. Charly na Nina bari bafite igitaramo i Kampala ku mugoroba byabaye ngombwa ko bahita bagenda cyo kimwe na Big Farious w’i Burundi wahageze agategereza abo bahanzi umwanya munini bikarangira agiye.

Ikiganiro n’itangazamakuru cyari cyapfubye cyubuwe ahagana saa moya z’ijoro. DJ Pius yiseguye ku bababajwe n’imigendekere y’ibyo bikorwa ndetse avuga ko mu buzima bwe kuva yatangira umuziki ari bwo yahura n’isanganya nk’iryo kuko ubusanzwe ategura ibintu neza hakiri kare.

Yatangaje ko intandaro yabyo ari uburyo baraye bishima bugacya bafite umunaniro ukabije. Yagize ati “Tudatinze twatangira iki kiganiro, tunabiseguraho ko hari mugenzi wacu ubura [Chameleone] ntabwo byashobotse ko aba ari hano, ni na we twakomeje gutegereza ko aza kuba ari kumwe natwe ariko ntabwo byakunze.”

Yongeye ati “Big Fizzo yaje nkamwe kare arategereza kandi ntabwo yari ameze neza na we. Ntiyabashije kwihangana ariko nari muhamagaye ndamubwira ngo agarutse na we twakomezanya [Ntiyaje].”

DJ Pius yasobanuye ko abo bahanzi bo muri Uganda bose baje bananiwe cyane, Chameleone yari avuye ahitwa Arua yari afite ikindi gitaramo. Yavuze ko bataryamye bose hamwe bakarara batarama bishimira kuba bagiye kongera gukorana mu gitaramo.

Yakomeje agira ati “Mu gitondo twari dufite imyiteguro bari batarakora ‘repetition’ n’imwe kandi Chameleone azakora ‘full live band’. Kuva mu ma saa yine kugera mu ma saa kumi ababashije kuza kuri ‘Rosty’ bamubonye, twari turi gusubiramo. Twageze kuri hotel bagiye gukaraba ngo tuze muri iki kiganiro ariko mu by’ubukuri byamunaniye, yakarabye ajya mu buriri ntabwo byamushobokeye ko aza hano, ariko arahari ameze neza.”

“Ntabwo arwaye, ni na we watubwiraga ngo mumpe iminota itanu, icumi mbanze nduhuke, birangira ibaye amasaha abiri. Gusa ameze neza na barumuna be bari hano babihamya no mu rundi rurimi. Nabivuze mu Kinyarwanda ngo mutaza kugira ngo turahuza amagambo.”

Weasel na Pallaso baje muri icyo kiganiro na bo bagaragazaga umunaniro ku maso ndetse bakabihamya ariko bemeza ko atari umunaniro ahubwo ari umubiri ufite imbaraga zo gukora kandi byose bikaba bifite imvano ku myiteguro yo gukora imyiteguro ihambaye yo kugira ngo baze kuryohereza abitabira igitaramo cyabo.

Chameleone ntiyagaragaye mu kiganiro yagombaga gukorana n'abanyamakuru mu Rwanda

DJ Pius yijeje abitabira icyo gitaramo ko iyo migendekere y’ikiganiro n’itangazamakuru itanyuze benshi atari yo iri burange ibirori bye. Yavuze ko birimo umwihariko kuko ari bwerekane indirimbo nyinshi abantu batazi zirimo n’izindi nshyashya yakoranye n’abavandimwe ba Chameleone. Yihanganishije ababajwe n’ako gatotsi mu myiteguro y’igitaramo cye.

Iki gitaramo aba bahanzi baje kwitabira gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Kanama 2018, muri Camp Kigali [KCEV]. DJ Pius yatumiye abahanzi batandukanye barimo Jose Chameleone, Big Farious, Weasel, Pallaso ndetse n’abo mu Rwanda barimo Urban Boyz, Dream Boys, Bruce Melodie, Social Mula, Charly & Nina n’umuraperi Riderman.

Kwinjira bizaba ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya ya VIP ndetse na 150,000 Frw ku meza y’abantu benshi. Amatike y’iki gitaramo ari kugurirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo kuri Simba, Kigali Heights, Chomad n’ahandi hatandukanye ndetse by’umwihariko uyishaka akaba yanayibona ku rubuga rwa Jumia.

Abanyamakuru bahisemo gutaha nyuma yo kubura abateguye ikiganiro na bo nyuma Dj Pius aza kubinginga ngo bagaruke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza