Christafari bageze i Kigali bitabiriye igitaramo cya Beauty For Ashes (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Kanama 2018 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Abahanzi b’inkorokoro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahuriye mu itsinda rya Christafari bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Kanama 2018, bitabiriye igitaramo batumiwemo n’itsinda rya Beauty For Ashes rikomeye mu Rwanda.

Christafari yatumiwe mu gitaramo cyiswe “Unstoppable concert” kizabera muri Camp Kigali ku wa 4 Kanama 2018; kiri mu bikomeye B4A yateguye nyuma y’icyo kumurika album yise “Renaissance” cyabaye mu 2017.

Iri tsinda ryaje gutaramira mu Rwanda igizwe n’abantu icyenda, ni itsinda rya Gikirisitu ricuranga mu Njyana ya Reggae ryashinzwe n’Umunyamerika wavutse ubwa kabiri, Mark “Tansoback” Mohr mu 1989.

Bakigera ku kibuga cy’indege, Mark “Tansoback” Mohr washinze Christafari, yabwiye itangazamakuru ko nubwo usanga muri iki gihe abantu bari kuva mu rusengero bajya mu Isi kurusha uko bava mu by’Isi bagana urusengero bo bifuza kubona abantu benshi bakunda Yesu. Yijeje abazitabira igitaramo cyabo ko bazanyurwa ndetse bagafatanya guhimbaza Imana.

Yagize ati “Ni byiza cyane kuba turi hano, iyi ni inshuro ya mbere yacu tugeze mu Rwanda, twumvise byinshi kuri aha hantu heza, izi ni inzozi dukabije. Turizera ko mudukunda cyane nk’uko natwe tubakunda. Mwakwitegura ko tuzishimana, kubyina, guhimbaza Imana, gukora ibyiza dufite, kubwira abantu Yesu ariko tukabikora mu buryo batumvise mbere kandi batabonye.”

Yakomeje agira ati “Bob Marley yabivuze neza ko ikintu kimwe ku muziki wa Reggae ati ‘Iyo ugukubise ntiwumva ububabare’. Ikindi nizera ko Reggae ari umuziki mutagatifu cyane nk’uko twabyumvise kuri Bob Marley, Lucky Dube, Peter Tosh n’abandi. Turashaka kuwugeza ku mwuka wera w’Imana, dushaka kuyiririmbira, tukegereza abantu Yesu, twifashishije ubuhamya bwacu, indirimbo zacu.”

Umuyobozi wa Beauty For Ashes yatumiye aba bahanzi, Kavutse Olivier, yavuze ko imyiteguro yose y’igitaramo yarangiye asaba abantu kuzagera aho kizabera hakiri kare kuko aba bahanzi bazaririmba hakiri kare bagakomeza ingendo bafite no mu bindi bihugu.

Yagize ati “Akazi kacu murakabonye, ibyo twabasezeranyije turabikoze, aba bantu barahageze, ni benshi ntabwo ari abantu bake. Ubu turiteguye abantu bazitabira igitaramo na bo babe bitegura.”

“Unstoppable concert” aba bahanzi bakomeye baje kuririmbamo izaba ku wa Gatandatu, tariki 4 Kanama 2018 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba mu ihema rinini rya Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe na 10,000 Frw mu y’icyubahiro. Imiryango izaba ifunguye guhera saa cyenda.

Christafari igizwe n’abantu icyenda, yatumiwe mu bitaramo bikomeye ku Isi aho yanyuze muri leta zirenga 46, ibihugu bisaga 74, yitabiriye ibirori by’imikino Olempike n’ibindi. Kuri Youtube bakurikiwe n’abasaga 147,260. Mu ndirimbo zabo zizwi harimo “Hosanna” yarebwe n’abarenga miliyoni 10 kuri urwo rubuga rw’amashusho.

Yamamaye mu ndirimbo zirimo “Hosanna”, “Here I Am To Worship”, “He Reigns”, “What A Beautiful Name”, “Your Beauty Chase Me”, Oceans (Where Feet May Fail), “He is greater than I”, “Valley of Decision” yamaze ibyumweru 15 iza mu icumi zikunzwe kuri Billboard’s "Top Reggae Albums" chart n’izindi. Imaze kugurisha album z’indirimbo zirenga ibihumbi 500.

Aba bahanzi bagera ku icyenda batwawe muri Coaster bagiye kuri hotel bacumbikamo mbere y'igitaramo cyabo
Bari bafite akanyamuneza ko kugera mu Rwanda bwa mbere
Iri tsinda rigizwe n'abaririmbyi b'aba-Rasta
Christafari ifite umwihariko wo guhimbaza Imana ikoresheje injyana ya Reggae
Mark “Tansoback” Mohr washinze Christafari afata ifoto y'urwibutso n'ababakiriye barimo Kavutse wo muri B4A

[email protected]

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza