Clare Akamanzi yakiriye umukinnyi wa filime Angie Harmon

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2018 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Nyakanga 2018, yahaye ikaze mu Rwanda umukinnyi wa filime Angie Harmon uhamaze iminsi mu bikorwa akorera ahantu hatandukanye.

Angie Harmon yakinnye muri filime zitandukanye za gipolisi nk’iz’uruhererekane zirimo iyitwa “Baywatch Nights,” “Law & Order,” “Rizzoli & Isles” yamuhesheje ibihembo bibiri, icya “People’s Choice Awards” n’icyitwa “Gracie Awards” nk’umugore witwaye neza mu z’ubwo bwoko.

Uyu mukinnyi wa filime wakiriwe na Clare Akamanzi amaze iminsi akora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo n’iby’umuryango wa World Relief.

Mu mafoto aboneka ku mbuga nkoranyambaga ze, yifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda ari kumwe n’abana be b’abakobwa batatu ndetse anasura Urwibutso rwa Ntarama aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zirushyinguwemo.

Angie Harmon wagendereye u Rwanda, yabyirutse akunda kumurika imideli ndetse biramuhira atangira kumenyekana cyane mu ntangiriro zo mu 1990. Yakoranye n’inzu zikomeye zirimo Calvin Klein ndetse n’abahanzi b’imideli bazwi nka Giorgio Armani na Donna Karan.

Uyu mugore yagiye agaragara ku bifuniko by’ibinyamakuru bitandukanye bikomeye mu bijyanye n’imyidagaduro nka ELLE, Cosmopolitan na Esquire. Angie ni umwe mu bakoranya n’ikigo cya IMG Models cy’i New York.

Yatangiye gukina filime mu 1995 abifashijwemo na David Hasselhoff wigeze kugira agahigo muri Guinness de Record nk’umugabo warebwe cyane kuri Televiziyo kurusha abandi.

Angie Harmon afitanye abana batatu b’abakobwa na Jason Sehorn basezeranye kubana mu 2001 nyuma y’uko amutunguriye kuri Televiziyo mu kiganiro akamwambika impeta. Bombi ni aba-Républicain, ni bamwe mu bashyigikiye George W. Bush mu 2004 na John McCain mu 2008.

Uyu mukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli amaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa by'umuryango World Relief
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yahaye ikaze mu Rwanda umukinnyi wa filime Angie Harmon
Umukinnyi wa filime Angie Harmon n'abana be bifatanyije n'abaturage mu bikorwa by'umuganda wa Nyakanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza