Doris Day wakanyujijeho mu muziki na sinema yitabye Imana ku myaka 97

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Doris Day wamamaye cyane mu ruganda rwa sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umuririmbyi, yitabye Imana ku myaka 97.

Uyu mukecuru wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Que Sera, Sera” yatabye Imana azengurutswe n’inshuti ze za hafi mu rugo rwe muri Leta ya Calfornia kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, nk’uko byatangajwe n’umuryango yashinze urengera inyamwaswa wa Doris Day Animal Foundation.

Itangazo rivuga ko Doris Day yitabye Imana azize indwara y’umusonga yamufashe mu mu minsi ye ya nyuma.

Riti “Yagize ubuzima buzira umuze mu myaka ye, kugeza ubwo azahajwe n’umusonga vuba aha.”

Doris Day yamamaye cyane muri Sinema aho yakinnye muri filime zitandukanye nka “Pillow Talk” mu 1959, “The Man Who Knew Too Much” mu 1956 “Love Me or Leave Me” mu 1955, “Calamity Jane” mu 1953 na “Lover Come Back" mu 1960.

Yafatwaga nk’umuntu w’ikirangirire wa mbere mu bakinnye filime zo muri Hollywood ukiriho.

Doris Mary Ann Von Kappelhoff yavutse tariki 3 Mata 1922 mu mujyi wa Cincinnati muri Ohio. Nyina yitwaga Alma Sophia Wlez naho se akitwa Wilhelm Von kappelhoff akaba yari umwarimu w’umuziki.

Day wari bucura mu bana batatu bavukanaga, yitiriwe umukinnyi wa filime wari ikirangirire Doris Kenyon. Nta bihembo bikomeye nka Oscar yigeze atwara ariko mu 1960 yashyizwe mu babihataniye agendeye kuri filime “Pillow The Talk”.

Muri 2004 yahawe umudali w’ishimwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W. Bush no muri 2008 ahabwa igihembo cy’icyubahiro cya Grammy Awards.

Day yakuze afite inzozi zo kuzaba umubyinnyi ariko aza kubizibukira, bitewe n’impanuka yakoze ikangiza agakuru ke. Yashakanye n’abagabo bane, batatu baratandukanye undi arapfa. Mu 1941 yashakanye na Al Jorden batandukana mu 1943. Mu 1946 yashakanye George Weidler batandukana mu 1949.

Mu 1951 yabanye Martin Melcher kugeza mu 1968 naho 1976 Barry Comden batandukana mu 1982. Yabyaye umwana umwe Trey Melcher nawe wabyaye undi witwa Ryan Melcher.

Doris Day akiri muto yari umugore w'uburanga
Doris Day yitabye Imana afite umyaka 97

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza