00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Egide Mbabazi akomeje kuzamura izina rye mu byo gufata no gutunganya amafoto n’amashusho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Egide Mbabazi, Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagira ubuhanga mu gufotora no gufata amashusho, akomeje kubaka izi muri uyu mwuga aho agenda agirirwa icyizere n’ibigo bikomeye.

Umwaka ushize nibwo amakuru yamenyekanye ko Mbabazi Egide yahawe akazi mu kigo ‘Portland Media Center’ aho ari we ushinzwe ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho n’amafoto.

Usibye gukora muri iki kigo Mbabazi amaze kuzamura izina rye mu gukora amashusho y’ubucuruzi ndetse ajya yizerwa na sosiyete zikomeye.

Ingero hano umuntu yakwifashisha ni nk’iyo yakoreye sosiyete yitwa Hydroflask,iyamamaza imodoka ya Ford Bronco, iyamamaza inkweto za Salomon n’izindi nyinshi.

Mbabazi yavuze ko kenshi abantu bakunda kubona amashusho n’amafoto abasangiza y’ubukwe aba yafashe, ariko mu by’ukuri hari akandi kazi akora kajyanye no gukorana na sosiyete z’ubucuruzi, ariko byo ntabyamamaze bitewe n’amasezerano bafitanye.

Mu kiganiro na IGIHE, Mbabazi yavuze ko akomeje kwishimira urwego agenda ageraho muri aka kazi ko gufata no gutunganya amashusho n’amafoto.

Ati "Kera mbitangira numvaga ko ari ibintu bishobora kugorana kugira ngo bigende neza ariko kugeza ubu hamwe n’umuhate wo kwiga no kwihugura ndabona bigenda biza kandi neza.”

Uyu mugabo ni umwe mu biyambazwa kenshi mu Banyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko mu birori by’ubukwe kugira ngo abafashe gufata amafoto n’amashusho.

Mbabazi yafashe amashusho n’amafoto mu bukwe bwa Meddy, Bahati Grace n’abandi banyuranye.

Mbabazi Egide wavukiye mu Rwanda aho yanize amwe mu mashuri, yahavuye mu myaka ye y’ubuto ajya gukomereza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akigera muri Amerika yatangiye kwiga ibijyanye no gufotora ahitwa The Hallmark Institute of Photography.

Nyuma ni bwo yaje gufungura kompanyi ye yitwa Egide Images atangira kujya yerekana ibikorwa bye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mbabazi nubwo hari bamwe bari batangiye kumumenya nk’umuhanga mu mwuga akora, yarushijeho kumenyekana mu Rwanda mu myaka ishize bitewe nuko yakundanye na Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore baje no kurushinga, gusa mu minsi ishize bikaba byaraje guhagarara nkuko ba nyiri ubwite babitangarije itangazamakuru.

Yagize amahirwe yo gukorana n’abahanzi bakomeye barimo n’abo muri Amerika

Mu bukwe bw’ibyamamare ni umwe mu biyambazwa kenshi

Mbabazi Egide azwiho ubuhanga mu gufotora
Usibye gufotora, ni n'umuhanga mu gufata amashusho
Muri iyi minsi avuga ko isoko ryo gukora amashusho yo kwamamaza ariryo ahugiyeho cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .