Bwa mbere, ibirori bya Dîner en blanc mu Bufaransa byajemo kidobya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Kamena 2019 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Igihiriri cy’abitabiriye ibirori bya Dîner en blanc cyateye ubwoba abarinzi b’aho byagombaga kubera bafunga imiryango

Guhera mu mwaka wa 1988, ibihumbi by’abantu mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, bihurira ahantu baba bumvikanyeho mu buryo bw’ibanga, bakahakorera ibirori byo gusangira bizwi nka Dîner en blanc.

Ahantu uwo musangiro ubera nta n’umwe uba uhazi, abarawujyamo babimenya ku munota wa nyuma, bamara kunoza umugambi bagahita berekeza aho bemeranyije nko mu busitani n’ahandi hisanzuye.

Uyu mwaka ibyo birori byabaye kuwa Kane ushize. Ababyitabiriye bagombaga guhurira mu busitani buzwi nka Jardin des Tuileries buherereye i Paris.

Abantu ibihumbi 16 nibo bagombaga kubyitabira, bagasangira bagasabana bambaye imyenda y’umweru nkuko izina ry’ibirori ribyivugira.

Mu buryo butunguranye, abarinzi b’ubwo busitani bamaze kubona igihiriri cy’abantu, bagira impungenge bafunga imiryango, bamwe bahera hanze.

Byahise biba ngombwa ko itsinda ryari ryamaze kwinjira ritaramira imbere muri Jardin des Tuileries, abaheze hanze bigabanyamo amatsinda abiri rimwe rijya gutaramira ahitwa La concorde, irindi rijya ahitwa Carrousel du Louvre.

Ni ubwa mbere habaye ikibazo nk’icyo cyo gutaramira ahantu hatandukanye mu birori bya Dîner en blanc kuva byatangizwa mu 1988.

Ibi birori bimaze kuba ikimenyabose ndetse byatangiye no gutegurwa mu yindi mijyi minini hirya no hino ku Isi.

Ababyitabiriye bagira amabwiriza bagenderaho nko kuza bambaye imyenda y’umweru, kudasiga imyanda cyangwa inzoga aho bakoreye ibirori, kwizanira intebe n’ameza.

Abitabiriye kandi nibo bizanira amasahani, ibitambaro byo gutegura ku meza, ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n’abatetsi babo bwite.

Dîner en Blanc yabereye bwa mbere i Paris mu Bufaransa mu 1988, ubwo uwitwa François Pasquier, yasubiraga iwabo mu Bufaransa nyuma yo kumara imyaka myinshi mu mahanga atabona inshuti ze zo mu bwana n’abavandimwe. Ibi birori bisigaye bitegurwa mu mijyi 70 mu bihugu 25.

Ibi birori bikunze kwitabirwa ku rwego rwo hejuru
Guhera mu mwaka wa 1988, ibihumbi by’abantu mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, bihurira ahantu baba bumvikanyeho mu buryo bw’ibanga
Ibi birori bimaze kuba ikimenyabose ndetse byatangiye no gutegurwa mu yindi mijyi minini hirya no hino ku Isi
Abitabiriye kandi nibo bizanira amasahani, ibitambaro byo gutegura ku meza, ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n’abatetsi babo bwite
Uyu mwaka ababyitabiriye bagombaga guhurira mu busitani buzwi nka Jardin des Tuileries buherereye i Paris
Ababyitabiriye bagira amabwiriza bagenderaho nko kuza bambaye imyenda y’umweru, kudasiga imyanda cyangwa inzoga aho bakoreye ibirori, kwizanira intebe n’ameza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza