00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro yo gusubukura umuziki kwa Pastor P no kwiha izina rishya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Ndanga Bugingo Patrick benshi bamenye nka Pastor P, umu-producer uzwi cyane mu muziki w’u Rwanda, yasubukuye ibyo kuririmba ahita anashimangira amazina yahawe na Sekuruza.

Mu minsi ishize nibwo Pastor P usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, yasohoye iyitwa ‘Ye’ ya Burna Boy yasubiyemo ayiminjiramo umudiho wa Kinyarwanda.

Ni imwe mu zigezweho muri iyi minsi, amaradiyo adasiba gucuranga ndetse ahaba hateraniye abarenze umwe bakunda umuziki ujya kumva ukumva iracuranzwe, bakizihirwa kurushaho.

Yinjiranye mu muziki amazina mashya

‘Ye’ ni indirimbo yasohoye nk’umuhanzi mushya mu muziki witwa Kagurano Rwimo. Buri wese wabonye aya mazina mashya Pastor P yadukanye , yagize amatsiko yo kumenya inkomoko yayo.

Mu kiganiro na IGIHE , uyu musore yavuze ko ari amazina akomora kwa Sekuruza, . Ati “Kagurano yari Sogokuruza wanjye naho Nyirarwimo akaba Nyogokuruza, bityo Sogokuruza aza kubihina anyita Rwimo.”

Aya ni amazina Pastor P avuga ko yahawe na Sekuruza ayakurana mu muryango ariko ntiyayitwa mu buzima busanzwe.

Pastor P avuga ko aya mazina yahawe n’ababyeyi be yayiyise mu minsi ishize ubwo yatekerezaga gukora umuziki ushingiye ku muco w’u Rwanda.

Ati “Ntekereza gukora umuziki ushingiye ku muco w’u Rwanda, nibwo nabonye ko nkwiye gukoresha ya mazina nahawe na Sogokuruza.”

Icyakora nubwo azajya akoresha aya mazina, ntabwo bikuyeho ayo yari asanzwe yitwa nk’umu Producer.

Igitekerezo cyo gusubukura umuziki cyaturutse he?

Pastor P n’ubusanzwe uzwiho kutiburira akarango k’umudiho nyarwanda mu ndirimbo anakorera abandi bahanzi, avuga ko yasubukuye umuziki nyuma yo kwihugura ku muco agasanga hakwiye kubaho umuziki ugezweho ariko wumvikanamo umwimerere wa Kinyarwanda.

Nk’umusore ufite n’impano yo kuririmba nubwo azwi cyane mu gutunganya indirimbo z’abandi, yahisemo gufata iya mbere akaririmba izi ndirimbo.

Ati “Njye nafashe iya mbere ariko nifuza ko n’abandi bahanzi bandeberaho tugafatanya uru rugendo kuko nirwo ruzatuma Isi imenya ko u Rwanda rufite umuziki.”

Nyuma yo gusubiramo indirimbo ya Burna Boy, Kagurano avuga ko afite album ikoze muri uyu mujyo yiteguye gusohora.

Ati “Mfite album nise ‘Inka ya Kagurano’ niteguye gusohora, indirimbo ‘Ye’ ntabwo yo izaba iriho ahubwo yo nayihaye abantu kugira ngo babashe kumva ibyo ndi kubategurira.”

Uyu muhanzi avuga ko uretse kuba ‘Ye’ itazaba iri kuri iyi album ye, nta n’indi ndirimbo y’undi muhanzi yasubiyemo izaba iriho.

Byitezwe ko album nshya ya Pastor P izasohoka mu Ukuboza 2021, ifite umwihariko w’uko indirimbo zizaba ziyigize zizaba zihuje umuziki mushya ndetse n’umwimerere wa Kinyarwanda.

Mu 2007 nibwo Pastor P wari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yaherukaga gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Iyi album yakoze adakoresha izina Kagurano, yitwaga ‘Warakoze’ ikabaho indirimbo; Wanciye nk’imanzi mu biganza, Nari imbohe n’izindi.

Nubwo yinjiye mu muziki usanzwe unagamije gushakisha uburyo yamenyekanisha umwimerere wa muzika y’u Rwanda, yavuze ko ataretse indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko no kuri album agiye gusohora hariho indirimbo za Gospel.

Kugira ngo abashe neza gukora umuziki w’umwimerere, Kagurano yavuze ko bimusaba kuva i Kigali, akajya mu byaro bitandukanye gukorana n’ababyeyi baho baba bazi neza umuziki gakondo w’ako gace.

Ati “U Rwanda ni rwiza, buri gace usanga gafite umudiho wako, bityo nyuma yo gukorana Ye kimwe n’izindi n’ababyeyi bo mu ntara y’Amajyaruguru akarere ka Musanze, ubu ngiye gutangira gushaka uko nagera no mu tundi duce.”

Kagurano kandi yatangije ubukangurambaga yise ‘Music Tourism for African Culture Conservation’, aho akangurira abahanzi bo muri Afurika gukora umuziki ushingiye ku muco kuko aribwo buryo bwo gukurura ba mukerarugendo basura ibihugu byabo bakurikira umuziki.

Kagurano yahishuye ko uyu mushinga ni nawo wavuyemo igitekerezo cyo gukora umuziki yatangiye wumvikanamo umwimerere wo mu Rwanda.

Nubwo ariko ibikorwa arimo humvikanamo ko bishobora no gufasha Igihugu muri rusange, Kagurano avuga ko nta wundi muterankunga afite.

Ati “Umuterankunga wa mbere mfite ni njye ubwanjye n’ibitekerezo nagize. Sinigeze nifuza kwegera abaterankunga ntacyo mfite mbereka. Byibuza ubu natangira kubegera tukaganira uko bashyigikira umuziki wanjye.”

Pastor P yamaze gufata amazina ‘Kagurano Rwimo’ yahawe na Sekuruza
Uyu muhanzi ari mu rugendo rwo gushaka uko umuziki w'u Rwanda wagira umwimerere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .