00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isabukuru nziza mugore w’igikundiro! Ndanda yateye imitoma umugore we ku munsi we w’amavuko

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Nizeyimana Alphonse Ndanda yateye imitoma umugore we ku isabukuru y’amavuko, amubwira ko ariwe mugore w’igikundiro ku Isi yose ndetse amushimira ko yamukunze.

Urukundo rwa Ndanda n’umugore we rwamenyekanye tariki 4 Nyakanga 2021, ubwo hagaragara amafoto yambitse uyu mukobwa impeta, amusaba ko bazabana.

Ibyabo ntibyatinze kuko nyuma y’iminsi ine gusa tariki 8 Nyakanga 2021, Ndanda n’umugore we basezeranye mu murenge.

Mu kiganiro Ndanda yigeze kugirana na IGIHE yavuze ko uyu mukobwa basezeranye ari umwe mu rungano bakuranye kandi ko bakundanye kuva kera, igihe cyari kigeze ngo babane.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nzeri 2021, ubwo umugore wa Ndanda Alphonse yagiraga isabukuru y’amavuko, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yamwifurije umunsi mwiza mu magambo yuzuye urukundo.

Yagize ati “Isabukuru nziza kuri umwe rukumbi, umugore wanjye w’igikundiro, imitsima iryohereye ntabwo yaryoha kukurusha. Isabukuru nziza na none ku mugore w’igikundiro ku Isi yose, ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, Imana ikomeze ikurinde mama. Ndagukunda cyane mugore w’ inzozi zanjye.”

Yakomeje agira ati “Ni umunsi wawe udasanzwe uryoherwe nawo, isabukuru nziza na none mugore mwiza wahinduye Isi nziza kurushaho kandi warakoze kuri uru rukundo. Ndagukunda mama.”

Ndanda kuva inkuru y’urukundo rwe yamenyekana ntiyigeze avuga amazina y’umugore we ariko kuri uyu munsi yayatangaje.

Yagize ati “Icyitonderwa, abambaza uko madamu yitwa nabasuziza noneho (Miss Gracia Kamalia)."

Nizeyimana Alphonse Ndanda uherutse gusezera umupira, yabaye umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’ayandi.

Ndanda Alphonse yateye imitoma umugore we ku isabukuru ye y'amavuko
Aba bombi baheruka gusezerana mu murenge ubu bakaba bamaze iminsi mu munyenga w'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .