Itsinda ry’Abanyarwanda ryitabiriye East Africa’s Got Talent ryababajwe no kwitwa abanya Uganda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba hamaze igihe habera irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryahuje ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya. Itsinda ry’Abanyarwanda ryitabiriye iri rushanwa ryababajwe no kwitwa abanya Uganda.

Iri tsinda ryitwa “One family, One vision” rigizwe n’abana bane bavukana, umuto muri bo akaba afite imyaka ine, undi itandatu, umunani ndetse n’ufite icumi. Bakaba bifashisha injyana ya Hip Hop mu kuramya no guhimbaza Imana.

Aba bana bagiye muri East Africa’s Got Talent bavuye mu Rwanda, ubwo iri rushanwa ryabaga bagaca imbere y’akanama nkemurampaka, ntabwo babashije kurenga ijonjora ryabereye muri Kenya.

Bahawe ‘YES’ ebyiri zonyine mu gihe abandi bari bagize akanama nkemurampaka babiri bo babahaye ‘NO’ byabaviriyemo guhita basezererwa.

Twahirwa ufasha aba bana mu rugendo rwabo rwa muzika yabwiye IGIHE ko batunguwe no kubona mu irushanwa bariswe abo muri Uganda.

Yongeyeho ko yagerageje kuvugana n’abategura iri rushanwa ngo bahindure uburyo babise ariko ntibabikora ahubwo bamubwira ko uzababaza wese azamubwira ko habayeho kwibeshya.

Ati” Natunguwe nuko ibinyamakuru byo muri Uganda na Kenya byahise bitwita Abagande. Nagerageje kubabaza uko byagenze, bambwiyeko habayeho kwibeshya. Barambwira ngo uzagira icyo ambaza wese nzamusobanurire ko bibeshye atari njyewe wabigizemo uruhare.”

Abajijwe icyo bateganya gukora kuri iki kibazo, Twahirwa yavuze ko nyuma yo kubaza abategura irushanwa ntihagire igihinduka ahubwo bakamenyeshwa ko bagomba kumva ko ari ukwibeshya kwabayeho bahisemo kubireka.

Ati “ Ntacyo twabikoraho, gusa abanyarwanda bamenye ko tutari abo muri Uganda, ni abategura irushanwa baduhaye igihugu tutaturutsemo.”

Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe no ku rukuta rwa Youtube rw’irushanwa rya East Africa’s Got Talent aba bana banditse ko bitabiriye irushanwa baturutse muri Wakiso ho mu gihugu cya Uganda.

One family one vision ni itsinda ryavuye mu Rwanda ryitabiriye irushanwa rya East AFrica's Got Talent
Nubwo batabashije gukomeza mu irushanwa ariko bishimiwe n'abari mu cyumba biyerekeyemo abagize akanama nkemurampaka
Biswe abanya Uganda

Reba hano uko aba bana bitwaye nubwo batabashije gukomeza mu irushanwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza