Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 1 Kanama 2018 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli ukomeye muri Uganda, Judith Kantengwa uzwi nka Judith Heard yingingiye Polisi ya Kampala kumuha imbabazi ku bw’amafoto y’ubwambure bwe yasohotse muri Gicurasi bigateza impagarara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Judith Heard ni Umunyarwandakazi uzwi mu kwerekana imideli, yubatse izina muri Uganda. Ni umubyeyi w’abana barimo umwe yafashe akiyemeza kumurera ndetse n’impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard unamwongerera imbaraga mu bikorwa bye byo kumurika no guhanga imideli.

Yasabye inzego zishinzwe umutekano kumubabarira nyuma y’aho zimutaye muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Nyakanga 2018, afatiwe ahegeranye na City Square muri Kampala, ngo asobanure impamvu yatumye yanga kwitaba impapuro zimuhamagaza ngo yisobanure inshuro ebyiri.

Chimp Reports yatangaje ko Judith Heard yisobanuye mu nyandiko mu bugenzacyaha ku bw’ayo mafoto ye. Iki kinyamakuru cyavuze ko yahise asaba imbabazi polisi avuga ko yafashwe n’uwari umukunzi we ku bw’impamvu zijyanye n’umushinga w’akazi ubwo yari akiri umunyamideli ndetse ngo ntabwo bateganyaga kuba bayasohora na rimwe.

Heard yavuze ko impamvu atitabye mbere ubwo polisi yamuhamagazaga inshuro ebyiri ari ukubera yari ari hanze y’igihugu mu Burayi yitabiriye ibikorwa bijyanye n’akazi ko kumurika imideli asanzwe akora.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yari yavuze ko yahamagaje Judith Heard inshuro ebyiri ariko akananirwa kuyitaba. Iperereza ku mafoto y’ubwambure y’uyu mugore ryafunguwe mu kwezi kwa Kamena.

Yanditse kuri Facebook ati “Kuri buri musozo w’umuhanda, icy’ingenzi ni ugira inseko ya nyuma, na bariya bandika amakuru y’ibihuha ku bantu bafite imiryango ibakira mu rugo iyo bavuye ku kazi basoje umunsi muremure wo gushyira icyasha ku zina ry’umuntu.”

Yongeyeho ati “N’ubundi ubujiji bwa Pharaoh ntibwigeze buhagarika Moïse kubohoza abanya-Israel mu Misiri. Uzamererwa neza!!!”

Judith Heard yatawe muri yombi asaba imbabazi

Judith Heard abaye umuntu wa gatatu utawe muri yombi kuva muri Uganda hashyirwaho urwego rurwanya ibikorwa bya Poronogarafi muri Kamena rukuriwe na Simon Lokodo. Uwa mbere wafunzwe ni uwitwa Lilian Rukundo wo muri Uganda Christian University na Ashburg Kato wanahamwe n’icyo cyaha agahanwa.

Ibyo uyu munyamideli yatangaje akemera gusaba imbabazi byatunguye benshi kuko mbere agihamagazwa na polisi yari yatsembye avuga ko abantu bababazwa n’ahashize he bazatakaza umwanya abandi bari mu bikorwa by’iterambere.

Uyu munyamideli byitezwe ko na we azagaragara mu rukiko nyuma yo gusubiza ibibazo mu iperereza ari gukorwaho.

Heard ari ku rutonde rw’abagomba kubazwa iby’amashusho y’urukozasoni yabo yasakajwe muri Uganda barimo na Sheila Patience uzwi nka Don Zella; rwiyemezamirimo witwa Jack Pemba; Zari Hassan; Desire Luzinda n’uwiyita Bad Black.

Judith Heard yavuze ko ubwo yahamagazwaga na polisi bwa mbere yari ari mu Bufaransa mu bikorwa by'akazi ke
Judith Heard yavuze ko ubwo yahamagazwaga na polisi bwa mbere yari ari mu Bufaransa mu bikorwa by'akazi ke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza