Kanye West n’umugore we bahawe amazina ari mu Kigande

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bagendereye Perezida Museveni mu biro bye kuri uyu wa Mbere, bahawe amazina ari mu rurimi rw’Ikigande.

Kanye West, umuryango we n’abandi bamufasha mu muziki bari muri Uganda.

Bageze muri iki gihugu ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize mu kiruhuko ariko by’umwihariko Kanye arateganya kuhafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo zizajya kuri album ye nshya.

Aya mashusho bivugwa ko azafatirwa muri pariki yitwa ‘Murchison Falls’.

Uyu muraperi n’umugore we kuri uyu wa Mbere bahuye na Museveni mu biro bye, abaha igitabo kivuga ku bukungu karemano bwa Uganda ndetse na Kanye West amuha impano y’umuguru w’inkweto.

Kuri Facebook Museveni yanditse ko bamaze guhabwa amazina y’Ikigande. Kim Kardashian yiswe ‘Kemigisha’ bishatse kuvuga umuntu wahundagajweho imigisha iturutse ku Uwiteka n’aho Kanye West yitwa ‘Kanyesigye’ bisobanuye Umwizerwa.

Kanye West yijeje Perezida Museveni ko agomba gushyira ishuri ryigisha ibijyanye n’ubukerarugendo muri iki gihugu, kuko yizeye ko bizafasha akarere kose giherereyemo.

Igihe uyu muraperi azavira muri Uganda ntikiramenyekana neza kuko bivugwa ko ateganya kuhakorera ibikorwa bya muzika ariko by’umwihariko akahagirira ibiruhuko n’umuryango we.

Museveni mu ifoto y'urwibutso hamwe na Kanye West n'umugore we
Aba bombi bahanye impano zitandukanye
Kanye West yahaye Museveni inkweto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza