Kim Kardashian yahinduriye ubuzima umugabo wari umaze imyaka 23 muri gereza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 39 wari umaze 23 afungiwe kwica umuntu yafunguwe bigizwemo uruhare na Kim Kardashian, agira ibyishimo by’ikirenga nyuma yo gusohoka muri gereza.

Momolu Stewart, yafunzwe afite imyaka 16 mu 1999 ndetse yari yarakatiwe gufungwa burundu, gusa ku wa Gatanu w’icyumweru gishize umucamanza wo muri Washington DC yagabanyije igihano cye, afungurwa kuri uyu wa Mbere.

Uyu mugabo yari yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yahuraga na Kim Kardashian wari uri gukora filime mbarankuru ivuga ku mavugurura y’ubutabera bw’ibyaha bikomeye.

Yafunguwe nyuma y’amezi abiri Kim Kardashian, yandikiye ibaruwa umucamanza mukuru Robert Salerno mu rukiko rwa Washington DC amusabira gufungurwa.

Iyi baruwa isabira Stewart kugabanyirizwa igihano agafungurwa, yanditse mu mujyo w’itegeko rya ‘Incarceration Reduction Amendment Act’, ubu bukaba ari ubusabe bwo kugabanyirizwa igihano butangwa ku muntu wakoze ibyaha bikomeye akiri umwana umaze imyaka irenga 15 afunzwe.

Kardashian ati “Stewart akeneye kuba mwamutekerezaho, yarigishijwe ku buryo atakiri umuntu mubi muri sosiyete.”

Yakomeje avuga ko Stewart afite ‘ihungabana’ rikomeye yatewe no kuba nyina yarishe se ubwo uyu mugabo yari afite imyaka itandatu, agakurira ku mihanda atagira gikurikirana.

Kim Kardashian yahuye na Stewart muri gereza ubwo uyu mugore yari ari gufata amashusho ya filime mbarankuru yise ‘Kim Kardashian West: The Justice Project’ mbere y’ukwezi kumwe ngo yandike urupapuro amusabira gufungurwa.

Ibijyanye na Stewart bizagaragara muri iyi filime ya Kim Kardashian imara amasaha abiri izajya hanze mu 2020.

Ubwo uyu mugabo yafungurwaga umugabo wamureraga yavuze ati “Ni uguhinduka mu buryo bwiza. Ndabona yavuze mu ntambara zikomeye yarwanaga nazo, yarakuze”.

Kuva muri Gashyantare kugeza muri Gicurasi uyu mwaka, Kim Kardashian n’itsinda rye ry’abanyamategeko bafunguje abantu 17 mu mezi atatu gusa.

Aba bose bari barakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo ku rwego rwo hejuru bijyanye no gucuruza ibiyobyabwenge.

Byakozwe mu bukangurambaga bw’iminsi 90 bugamije gufunguza abantu bwatangijwe n’Umunyamategeko wa Kim Kardashian, Brittany K. Barnett afatanyije n’undi witwa MiAngel Cody.

Iyi gahunda yo gufasha imfungwa zahawe ibihano bikaze yahawe umugisha na Perezida Donald Trump mu mwaka ushize.

Stewart yafunguwe ku busabe bwa Kim Kardashian
Muri Kamena uyu mwaka Trump yashyigikiye Kim Kardashian mu mugambi wo gufasha abari imfungwa gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza