Koffi Olomide ushinjwa gukubita umufotozi w’Umunyarwanda yavuye muri Zambia atorotse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2018 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Koffi Olomide yaciye mu rihumye ubutabera bwa Zambia aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa umufotozi w’Umunyarwanda.

Koffi Olomide yari amaze hafi icyumweru mu Mujyi wa Lusaka, yakoreyeyo ibitaramo bitandukanye. Yagiye muri Zambia bisa no kwishorayo kuko yari yakomanyirijwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu busaba ko atazakandagiza ikirenge ku butaka bwacyo ndetse ko nanabikora azahita atabwa muri yombi.

Yageze mu Mujyi wa Lusaka mu ijoro rya tariki 25 Nyakanga, atwawe n’indege ya Kenya Airways. Yazindutse azenguruka ku Ngoro y’Abaperezida yo muri icyo gihugu avuga ko ari guha icyubahiro abatabarutse.

Ubutabera bumaze kumenya ko Koffi Olomide yageze muri Zambia, bwahise bumwandikira ihamagara bumumenyesha ko agomba kwitaba akisobanura ku byaha ashinjwa birimo ikimaze imyaka itandatu mu kabati cya Ndayisenga Jean wakubiswe ubwo yashakaga gufotora uyu muhanzi.

Ikinyamakuru Zambia Observer, cyatangaje ko Koffi Olomide yanze kwitaba nkana urukiko rw’ibanze rwa Lusaka rwari rwamuhamagaje. Uwitwa Mark Mubalama wari wateguye igitaramo Koffi Olomide yakubitiyemo Ndayisenga ku wa 28 Ukuboza 2012, we yitabye urukiko.

Mark Mubalama yasabye urukiko ko rwakwimura iburanisha ry’ibanze rukaryimurira ku itariki Koffi Olomide azaba yagarukiye muri Zambia kugira ngo hatabamo kubogama ku ruhande rw’abaregwa.

Mubalama yemereye urukiko ko ku itariki ya 23 Kanama 2018, azagaruka mu rukiko ari kumwe n’umuhanzi Koffi Olomide bakisobanura ku byaha baregwa na Ndayisenga Jean[uzwi cyane nka Mandela] usanzwe ari umufotozi ukomoka mu Rwanda ariko ukorera muri Zambia.

Koffi Olomide yavuye muri Zambia ahakoreye ibitaramo bitandukanye birimo icyo yakoreye mu Ntara ya Copperbelt ndetse no mu Mujyi wa Lusaka.

Koffi Olomide amaze imyaka itandatu akubise umufotozi witwa Ndayisenga Jean

Ubwo Koffi Olomide yakubitaga Ndayisenga, bari bahuriye kuri hoteli Taj Pamodzi undi ashaka gufata amafoto asanga uyu muhanzi wo muri Congo yariye karungu maze amukubita urushyi anamena camera ye.

Si Ndayisenga wenyine Koffi yakubise, icyo gihe yanakubise urushyi umwe mu babyinnyi be kubera umujinya yari yatewe n’imigendekere mibi y’igitaramo.

Koffi Olomide yavuye muri Zambia ahita ajya muri Zimbabwe kuhakorera ibindi bitaramo
Abakobwa bari bategereje Koffi Olomide ku kibuga cy'indege muri Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza