Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Somi yakoreye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Gashyantare 2018 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Somi usanzwe ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ufite inkomoko ku babyeyi barimo Umunyarwanda.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Gashyantare 2018, cyabereye mu busitani bwa Marriot Hotel mu Mujyi wa Kigali. Somi yasusurukije abacyitabiriye baranyurwa mu ndirimbo ze zicuranze mu njyana ya Jazz aherutse kubonamo igihembo gikomeye.

Uyu muririmbyi ukomeye yatangiye gucuranga ahagana saa tatu z’ijoro, igitaramo cye cyamaze igihe cy’isaha imwe ariko asoza abacyitabiriye bose banyuzwe n’umuziki w’ubuhanga yabahaye abifashijwemo n’itsinda ry’abamucurangira batanu, bifashishije ibicurangisho birimo ’guitar’, ingoma na ’piano’.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye kuri albums zirindwi amaze gukora kuva yatangira umuziki mu 2003 zirimo n’izo ku yitwa ’Petite Afrique’ aherutse gusohora, ibara inkuru y’imibereho mu gace yimukiyemo ka Harlem kamaze kwiyubaka muri iki gihe mu Mujyi wa New York nubwo kabitse amateka asharira ku bisekuruza by’abirabura bahabaye.

Somi waririmbiye i Kigali yakunze kwitsa akavuga ko yishimiye kuririmbira ku ivuko nyuma y’igihe kirekire kuko yabiherukaga mu mwaka wa 2010 yaje atumiwe mu iserukiramuco rya FESPAD ryabereye kuri Stade Amahoro.

Iki gitaramo cyanitabiriwe na Cécile Kayirebwa ufatwa nk’umuhanzi w’indashyikirwa kuri benshi mu bakunda umuziki wa gakondo y’umwimerere. Somi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ateguza igitaramo cye mu Rwanda yari yavuze ko na we yabyirutse afata uyu muririmbyi nk’icyitegererezo mu Banyarwanda bakora umuziki.

Igitaramo gihumuje Madamu Jeannette Kagame yasuhuzanyije na Somi wishimiwe n’abari bateraniye kuri Marriot Hotel.

Madamu Jeannette Kagame ari mu bitabiriye igitaramo Somi yakoreye i Kigali

Somi ni umuririmbyi ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda ariko wavukiye akanakurira i Champaign muri Leta ya Illinois. Yamamaye cyane mu njyana ya Jazz ndetse afitanye amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki ya Sony Music basinyanye muri Kanama 2013, i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika.

Ubusanzwe yitwa Laura Kabasomi Kakoma, afite imyaka 38, ni mwene Dr. Ibulaimu Kakoma na Elizabeth Nyarubona Kakoma. Nubwo atavukiye mu Rwanda yumvikanisha ko azi amagambo atandukanye y’Ikinyarwanda ndetse akunda u Rwanda.

Yataramiye mu Rwanda nyuma y’iminsi ahawe igihembo gikomeye mu cyiciro cy’abakoze album zifite umwihariko mu njyana ya Jazz mu bya NAACP Image Awards byatanzwe ku nshuro ya 49 mu birori byabaye ku itariki ya 14 Mutarama 2018; byabereye ahitwa Pasadena Conference Center mu Mujyi wa Los Angeles.

Somi ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda ni umuhanzi ukomeye ku Isi mu njyana ya Jazz
Somi yaririmbye ari kumwe n'itsinda ry'abamucurangira
Iki gitaramo cyabereye mu busitani bwa Marriot Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri
Abitabiriye iki gitaramo basigaranye urwibutso rw'umuziki w'ubuhanga
Cécile Kayirebwa ari mu bitabiriye igitaramo cya Somi
Iki gitaramo cyateguwe na Afrogroov cyashyigikiwe n'ibigo birimo Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig ndetse na Sosiyete ya RwandAir
Somi akorana n'inzu ya Sony Music basinyanye muri Kanama 2013, i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika
Somi ni umuririmbyi ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda ariko wavukiye akanakurira i Champaign muri Leta ya Illinois
Somi yanyuzagamo akabyina bya Kinyarwanda
Somi yaririmbye n'indirimbo zo kuri album yise ’Petite Afrique’ aherutse gusohora, ibara inkuru y’imibereho mu gace atuyemo ka Harlem
Umwe mu bacuranzi ba Somi yumvaga uburyohe bw'umuziki wa 'guitar' yakoreshaga
Uyu muhanzi aherutse guhabwa igihembo gikomeye cya NAACP Image Awards i Los Angeles
Yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu 2010, yaje atumiwe mu iserukiramuco rya FESPAD ryabereye kuri Stade Amahoro

Amafoto: Nkurunziza Faustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza