Murenzi na Aline Rudakenga bambikanye impeta ishimangira isezerano ryabo nyuma y’uko bari bamaranye imyaka itatu bakundana.
Ubukwe bwa MC Murenzi [Kamatari] na Aline Rudakenga bwabereye mu Karere ka Bugesera muri Golden Tulip La Palisse Hotel mu Mujyi wa Nyamata. Muri iyi hoteli ubukwe buzaberamo, niho umuraperi AY wo muri Tanzania yatangiye inkwano, ni naho Eugene Anangwe yarushingiye, aka kandi niho Knowless na Clement bakoreye ubukwe mu mwaka wa 2016.
Ibirori byo kwishimana n’aba bageni nyuma yo guhana isezerano, byahurije hamwe abo mu miryango yombi ndetse na bamwe mu bakoranye na MC Murenzi mu myaka yashize ubwo yakoraga itangazamakuru mu Rwanda akabihuza no kuyobora ibirori.

MC Murenzi yari amaze imyaka irindwi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni naho yarangirije kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley Community College i New York. Umukunzi we Aline Rudakenga atuye muri Canada ari naho imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu mwaka ushize.
Nyuma yo gusezerana, abageni bazaba mu Mujyi wa Kigali igihe gito hanyuma basubire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bazajya kuba.
































TANGA IGITEKEREZO