Miss Muhikira Irene yarongowe na mukuru wa Buravan (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Muhikira Bellange Irene wigeze kuba Nyampinga wa INILAK, yambikanye impeta y’urudashira na Burabyo Ghislain, umukunzi we w’igihe kinini, basezeranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018.

Miss Muhikira Irene, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya INILAK[Independent Institute of Lay Adventists of Kigali] ku wa 25 Nzeri 2011, kuva icyo gihe kugeza ubu nta wundi mukobwa uramusimbura.

Uyu mukobwa umaranye imyaka umunani ikamba rya Kaminuza ya INILAK, yamaze kwambikana impeta n’umukunzi we Ghislain bamaze igihe kinini bakundana. Uyu musore ugiye kurongora Miss Muhikira Irene, ni umuvandimwe wa Yvan Buravan ariko we asanzwe aba muri Angola.

Miss Irene Bellange Muhikira[benshi bita Bella] yarushinganye na Burabyo Ghislain, bahanye isezerano ryo kuzabana akaramata mu masengesho yabereye muri Zion Temple mu Gatenga ayobowe n’Umushumba w’iri torero Dr Paul Gitwaza.

Muhikira na Burabyo Ghislain basezeranye imbere y’Imana, nyuma y’uko hari hashize iminsi mike bakoze umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki ya 14 Nyakanga 2018. Burabyo amaze kwemererwa umugeni, yahise ajya gusezerana na we mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu basore batandatu bari bagaragiye Burabyo Ghislain ku munsi w’ubukwe bwe, hari harimo murumuna we Burabyo Yvan[Yvan Buravan] usanzwe ari umuririmbyi ukunzwe cyane muri iki gihe mu Rwanda.

Burabyo Ghislain na Muhikira Irene bahanye isezerano ryo kuzabana akaramata

Miss Muhikira Irene amaze guhana isezerano n’umugabo we Burabyo Ghislain, bagiye kwishimana n’inshuti mu birori byakomereje mu busitani bwa Rebero Heaven ku Kicukiro.

Miss Irene Bellange Muhikira ni umukirisito mu Itorero Assemblies of God mu Gatsata ndetse ni umwe mu bakuriye itsinda Pillar Worship Team rishinzwe gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umurimo yakomeje gukora cyane na nyuma yo kwambikwa ikamba.

Burabyo Ghislain na Miss Muhikira Irene ubwo binjiraga mu rusengero bajya gusezerana
Andy Bumuntu[ibumoso] ari mu basore bari baherekeje Burabyo Ghislain
Apotre Gitwaza ni we wasezeranyije Burabyo Ghislain na Muhikira Irene
Miss Muhikira Irene ku munsi w'ubukwe bwe
Burabyo Ghislain na Muhikira Irene bari bafite akanyamuneza
Ibyishimo byari byasabagiye ku bageni
Buravan[uwa kabiri ibumoso] yari yambariye mukuru we warushinze
Muhikira Irene n'abakobwa bamugaragiye ku munsi w'ubukwe bwe
Yvan Buravan ku munsi w'ubukwe bwa mukuru we Burabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza