Mu mpera z’umwaka wa 2014 byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire ndetse kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.
Mutesi Aurore na Egide Mbabazi bahanye isezerano ryo kuzabana nk’indahemuka imbere y’amategeko kuri iki Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018. Mu mashusho n’amafoto byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko aba bombi basezeraniye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Mbabazi Egide asezeranye na Miss Mutesi Aurore nyuma y’amezi atanu ashize amwambitse impeta ishimangira urukundo rwabo. Yayimwambikiye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.
Mbabazi Egide yambitse impeta Mutesi Aurore nyuma y’igihe gito avuye mu Rwanda; amakuru mashya ahari ni uko aba bombi bitegura gukora ubukwe bwagutse aho bazabanza gusezeranira imbere y’Imana mu birori biteganyijwe kuzabera i Kigali mu mpera z’uyu mwaka.
Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco rya Festival Panafricain de la Musique mu 2013. Mbabazi Egide bakundana ni umufotozi wabigize umwuga muri Amerika.







TANGA IGITEKEREZO