Padiri Jean François Uwimana w’umuraperi yatumiwe mu iserukiramuco i Burayi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Padiri Jean François Uwimana usanzwe ari umuririmbyi ukora injyana ya Hip Hop, yatumiwe mu iserukiramuco rya African Festival rizatangira ku wa 15 Nyakanga kugeza ku wa 30 Nyakanga 2019.

Iri serukiramuco rizabera mu Budage ritegurwa n’uwitwa Andreas Krefft akaba ari nawe watumiye Padiri Uwimana.

Padiri Uwimana yabwiye IGIHE ko muri iri serukiramuco azaririmba indirimbo zitandukanye ariko cyane cyane akagerageza kwerekana umuco nyarwanda.

Ati “Nzajyayo ndirimbe nk’umunyafurika, hari abanyarwanda baba mu Budage, Pologne n’u Bufaransa tuzahurirayo nkaba numva ari ibintu byiza ku muziki wanjye.”

Padiri Uwimana yavuze ko azaririmba indirimbo yitwa ‘Kana k’iwacu’ irimo umuco nyarwanda ndetse akazifashisha itorero rya Kinyarwanda agaragaza umuco w’igihugu cye.

Azavangamo indi afite y’Ikizuru n’izindi ndirimbo azagenda avangamo umuco gakondo. Ngo icyo yiteze ni uko iri serukiramuco rizagenda ryongera umubare w’abakurikirana ibikorwa bye bya buri munsi mu muziki.

Ati “Icyo niteze ni ukugenda abantu biyongera no gukomeza gutera imbere mu muziki, ariko icyo ngamije ni ugufasha abantu kumva iby’Imana. Harimo n’umuco kuko burya umuntu arabanza akamenya umuco nyuma akaba yamenya Imana, kandi buryo iyo umuco ari mwiza urayinyura.”

Padiri Jean François wo muri Diyosezi ya Nyundo, amaze imyaka irindwi ari umusaseridoti ndetse ubu hashize igera kuri itatu yinjiye mu njyana ya Hip Hop. Ni umupadiri ukiri muto, akaba amaze no kwamamara kubera impano ye guhanga no kuririmba mu njyana zitandukanye zikundwa n’urubyiruko.

Aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Kana k’iwacu’

Padiri Uwimana avuga ko ashaka kugaragaza umuco nyarwanda
Padiri Uwimana azaba afite itorero rimubyinira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza