Rutamu yasezeye itangazamakuru byeruye ajya mu mahanga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 Nyakanga 2018 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imikino, Rutamu Elie Joe yamaze gusezera muri uyu mwuga mu buryo bwa burundu ahitamo guca izindi nzira.

Muri iki gihe gishize, Rutamu yakoreraga Radio1 ari naho yavugiye ko agomba gusezera itangazamakuru ikipe ya Argentine nidatwara igikombe cy’Isi. Nyuma y’uko iki gikombe cyegukanwe n’u Bufaransa, Rutamu yashyize mu ngiro icyemezo yari yafashe.

Rutamu yamaze gusezera ubuyobozi bwa Radio1 ndetse IGIHE ifite amakuru ko uyu musore yamaze kwerekeza hanze aho agiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Ishuri ashaka kwiga rishobora kuzaba muri kimwe mu bihugu by’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo nyir’ubwite yagiye bucece.

Rutamu yasezeye itangazamakuru ajya mu mahanga

Uyu musore azibukirwa cyane ku bumwe bwe mu kazi na mugenzi we Rugimbana Theogene. Aba bombi bazwiho ubuhanga, by’akarusho iyo bicaranaga kuri micro za Radio wumvaga ibintu bibaye mahwi ari nayo mpamvu ahanini Radio umwe muri bo akoreye ihita itumbagira ku byerekeye urujya n’uruza rw’ibigo byamamaza.

Rutamu yanyuze kuri Radio Flash, Isango Star aho yavuye kuri Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’impanga ye mu mwuga Rugimbana Theogene banoza umugambi wo kwimukira kuri Radio1 aho bari bamaze kwigarurira ababumva batari bake.

Rugimbana yanditse kuri Instagram yifuriza ihirwe mugenzi we wavuye mu mwuga
Rutamu Elie Joe yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Rutamu Elie Joe yakoranaga na Rugimbana, aba bombi barakurikirwaga cyane mu biganiro byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza