Safi Madiba na Marina bagiye gutanga umuganura ku bakunda umuziki wabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2018 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Safi Madiba na mugenzi we Marina bagiye guhurira mu gitaramo kizafasha abakunda umuziki wabo mu Mujyi wa Kigali kwinjira mu munsi w’Umuganura banezerewe ndetse bishimira gusabana na bo.

Iki gitaramo cy’aba bahanzi basanzwe banahuriye mu nzu itunganya umuziki ya The Mane giteganyijwe kuba mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 2 Kanama mu Kiyovu ahitwa Le Must Pub.

Mu kiganiro na MC Phil Peter uri mu bateguye iki gitaramo, yasobanuye ko ari uburyo bwo guhuza aba bahanzi n’abantu basanzwe babakunda bakanakurikira ibikorwa byabo kugira ngo binjirane mu birori by’Umuganura bishimana.

Yagize ati “Umuganura ubundi waberaga mu miryango ariko ubu usigaye ari uguhurira ahantu abantu bagasangira. Ni igitaramo twateguye kugira ngo dufatanye n’abantu kwizihiza Umuganura kuko ni ijoro riwubanziriza, hazaba hari abantu bo kubataramira, ibinyobwa biri kuri make n’ibindi n’ibindi kugira ngo twizihize Umuganura”

Usibye Safi Madiba na Marina bazaririmba muri iki gitaramo hazaba hari na Queen Cha na Sandra Teta, bombi bakorana na The Mane aba bahanzi bakoreramo umuziki wabo n’ibindi bikorwa byawo.

Iki gitaramo kizaba mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018, kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi bitatu [3000 Frw] na bitanu [5000 Frw] ku bakundana basohokanye.

Safi Madiba ugiye gukorana igitaramo na Marina amaze iminsi asohoye indi ndirimbo ye nshya yise “Good Morning” yakurikiye izindi ze zakunzwe mu gihe uyu muhanzikazi we agezweho mu yitwa “Love You” yahuriyemo na Harmonize, zombi zacuranzwe na Madebeat uri mu bayoboye mu gukora indirimbo muri iki gihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza