Sauti Sol yakiriye imbabazi za Minisitiri Uwacu Julienne

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2018 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Itsinda rya Sauti Sol ryakirije yombi ibisobanuro no kwisegura kwa Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne nyuma y’uko aba bahanzi batumiwe mu iserukiramuco FESPAD bagataha bataririmbye.

Sauti Sol yari yatumiwe mu Rwanda mu gufungura iserukiramuco ry’imbyino nyafurika, FESPAD riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya cumi; yagombaga gufatanya na Zao Zoba wo muri Congo Brazzaville.

Iri tsinda ryageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 29 Nyakanga 2018 ariko biza kurangira abarigize bataririmbye, bitera umunabi mu bakunzi baryo ari nayo mpamvu ryasohoye itangazo risobanura ko ‘ibyabaye byaturutse ku wateguye igitaramo’.

Minisitiri ufite Umuco mu nshingano ze, Uwacu Julienne yanditse yisegura kuri Sauti Sol ndetse yizeza iri tsinda ko ibyabaye bitazasubira. Aba bahanzi bamaze kubona ubusabe bwa Minisitiri Uwacu, babyakirije yombi ndetse bavuga ko banyotewe kuzagaruka i Kigali.

Sauti Sol yagaragaje ko yakiriye ubusabe bwa Minisitiri Uwacu

Sauti Sol basubije Minisitiri Uwacu Julienne biciye kuri Twitter bagira bati “Urakoze cyane Nyakubahwa Minisitiri Uwacu Julienne. Igihe cyose u Rwanda rwatweretse urukundo kandi dufite amashyushyu yo kuzagaruka tukishimana namwe.”

Ibi byahise bikuraho umwuka mubi wari wazamutse hagati ya Sauti Sol n’itsinda ryateguye iserukiramuco rya FESPAD[Festival Panafricain de la Danse], aba bahanzi bahise bavuga ko igihe cyose hazaboneka umwanya bazaza i Kigali kuhakorera ikindi gitaramo.

Sauti Sol yakiriye imbabazi za Minisitiri Uwacu Julienne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza