Sherrie Silver uvuka i Huye yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya MTV VMAs

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Nyakanga 2018 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Sherrie Silver, umubyinnyi ukomeye ku Isi ufite inkomoko mu Rwanda yatoranyijwe mu bazahatanira ibihembo bya MTV VMAs by’umwaka wa 2018 biturutse ku mbyino yayoboye z’amashusho y’indirimbo ‘This Is America’ yabiciye bigacika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubuyobozi butegura ibihembo bya MTV Video Music Awards kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Nyakanga 2018, bwatangaje urutonde rw’abahatanye ruyobowe n’umuraperikazi Cardi B ndetse na Beyonce na Jay Z. Kuva ibi bihembo byatangira gutangwa mu 1984, bimaze kumenyekana cyane ku buryo bitwara umugabo bigasiba undi, binyuze mu itora ry’abantu bakurikirana umuziki muri Amerika.

Umunyarwandakazi Sherrie Silver watoranyijwe mu bazahatanira ibihembo by’uyu mwaka ari mu cyiciro cy’abahize abandi mu kuyobora imbyino z’indirimbo zakunzwe muri Amerika. Yabyinnye ndetse anayobora imibyinire iri muri ‘This Is America’ ya Childish Gambino imaze igihe ikunzwe.

Uyu mukobwa ahataniye icyo gihembo cya “Best Choreography” n’abandi batoza b’ababyinnyi bakomeye bakoze ku ndirimbo nka “Finesse (Remix)” ya Bruno Mars ft. Cardi B, “Havana” ya Camila Cabello ft. Young Thug, “APES**T” ya The Carters, “IDGAF” ya Dua Lipa ndetse n’abakoze kuri “Filthy” ya Justin Timberlake.

BEST CHOREOGRAPHY

- Bruno Mars ft. Cardi B – “Finesse (Remix)” – Atlantic Records – Choreography by Phil Tayag & Bruno Mars
- Camila Cabello ft. Young Thug – “Havana” – Syco Music/Epic Records – Choreography - by Calvit Hodge and Sara Bivens
- The Carters – “APES**T” – Roc Nation/Parkwood Entertainment – Choreography by Sidi Larbi Cherkaoui and Jaquel Knight
- Childish Gambino – “This Is America” – mcDJ / RCA Records – Choreography by Sherrie Silver
- Dua Lipa – “IDGAF” – Warner Bros. Records – Choreography by Marion Motin
- Justin Timberlake – “Filthy” – RCA Records – Choreography by Marty Kudelka, AJ Harpold, Tracy Phillips, and Ivan Koumaev

Sherrie Silver ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Karere ka Huye mu 1994. Se yapfuye habura ukwezi kumwe ngo avuke, mu mvugo ye yumvikanisha ko mu buto bwe yakuriye mu buzima bugoye abana na nyina gusa kugeza mu 1999 ubwo bimukiye mu Bwongereza.

Uku guhatana kwa “This Is America” yabyinwemo na Sherrie Silver kwiyongeraho icya Video of the Year, Video With a Message, Best Cinematography, Best Direction, Best Art Direction n’icya Best Editing. Ibi byose byuzuza ibyiciro birindwi iyi ndirimbo yatoranyijwemo, ibihuje na “God’s Plan” ya Drake.

Mu bindi bihembo, umuraperikazi Cardi B umaze iminsi mike yibarutse umukobwa w’imfura ayoboye abahataniye byinshi kuko ari mu byiciro icumi birimo bitanu akesha indirimbo “Finesse” (Remix) yakoranye na Bruno Mars, akurikiwe na The Carters (Beyonce na Jay Z) bashyizwe mu byiciro umunani biturutse kuri album bamaze iminsi basohoye iriho indirimbo “APES**T”.

Izindi ndirimbo zahesheje abahanzi bazikoze umwanya mwiza mu bahataniye ibihembo bya MTV VMAs ni “No Tears Left To Cry” ya Ariana Grande ndetse na “Havana” ya Camila Cabello ft. Young Thug, zombi zihataniye ibihembo bitanu.

Abahanzi bakomeye nka Ed Sheeran, Khalid na Young Thug bahatanye mu byiciro bine mu gihe abandi nka Alessia Cara, Dua Lipa, Janelle Monae, Shawn Mendes, SZA na Taylor Swift bo bahataniye ibihembo bitatu kuri buri umwe.

Itora ry’abafana mu bihembo bya VMAs rizatangirana n’itariki 10 Kanama binyuze kuri vma.mtv.com mu byiciro umunani birimo icya Video of the Year, Artist of the Year na Best Collaboration.

Ibirori bizatangirwamo ibihembo bya VMAs muri uyu mwaka bitegerejwe ku wa 20 Kanama 2018 biteguwe mu buryo bwihariye kuko bizabera muri Radio City Music Hall iri mu Mujyi wa New York yabereyemo ibyatangije iki gikorwa mu 1984 ndetse ikagira agahigo ko kucyakira inshuro 12.

Beyonce n'umugabo we Jay Z bari mu bahataniye ibihembo byinshi muri VMAs
Ubwo aheruka mu Rwanda, Sherrie Silver yakanyujijeho mu kubyina benshi baranyurwa
Sherrie Silver ubwo aheruka mu Rwanda yari kumwe n'umubyeyi we babana mu Bwongereza
Uyu mukobwa muri Gicurasi yari ari mu Rwanda aho yasangiye n'abana bavuye ku muhanda n'abafite ubumuga mu gikorwa cy'ubugiraneza cyabereye i Nyamirambo kuri Club Rafiki
Mu mwaka ushize umuraperi Kendrick Lamar ni we wegukanye ibihembo byinshi bya VMAs
Sherrie Silver uvuka i Huye ari mu bahataniye ibihembo bya MTV VMAs
Umuraperikazi Cardi B umaze iminsi yibarutse imfura ahataniye ibihembo icumi muri VMAs

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza