U Bubiligi: Igitaramo cya Meddy, King James na Masamba cyasubitswe

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Igitaramo cyagombaga kuzahuriza hamwe King James, Meddy na Masamba cyasubitswe biturutse ku mpamvu zitunguranye.

Iki gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umuganura kikabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ku itariki ya 3 Kanama 2018.

Mu kiganiro na Bizimana Kennedy, umwe mu bagize itsinda Big Dream Partyz ryateguye iki gitaramo, yavuze ko kuba iki gitaramo gisubitswe byabababaje. Yavuze ko cyasubitswe biturutse ku mpamvu batigeze bateganya ndetse ku banyarwanda n’inshuti zabo bari bamaze igihe bitegura kuzacyitabira ari benshi.

Yashimangiye ko nyuma yo kuba cyasubitswe cyimuriwe mu kwezi kwa Nzeri 2018. Ati «Mushonje muhishiwe kuko igitaramo twagishyize muri Nzeri kugirango muzaze kwirebera no guhura n’abahanzi banyu mukunda. »

Iki gitaramo cyiswe « Rwanda Cultural Night », kizahuza Abanyarwanda n’inshuti zabo, bakazataramirwa n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Meddy usanzwe ukorera umuziki muri Amerika, King James uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Intore Masamba uzwi mu muziki gakondo, Itorero Irebero ndetse na Dj Chento usanzwe abarizwa mu Mujyi wa Liverpool mu Bwongereza.

Ubuyobozi bwa Big Dream Partyz yateguye iki gitaramo, bwavuze ko buzatangariza abakunzi ba muzika indi tariki ihamye igitaramo kizabera.

King James ari mu bahanzi bakomeye bari bategerejwe muri iki gitaramo mu Bubiligi
Meddy ukunzwe cyane muri iki gihe na we yari yatumiwe muri iki gitaramo cyimuwe
Masamba yari amaze igihe yitegura iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza