Umunyarwenya ukomeye muri Amerika yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rip Torn, yitabye Imana azize uburwayi butaratangazwa ku myaka 88 y’amavuko.

Uyu musaza yamamaye muri filime y’uruhererekane yaciye ibintu kuri HBO yiswe ‘The Larry Sanders Show’ atwara igihembo cya Emmy Awards mu 1996 anahatana muri Academy Award kubera gukina muri Cross Creek.

Rip yakoze filime ye yamenyekanye mu 1956 yitwa ‘Baby Doll’ ahita atangira kubikora nk’umwuga mu myaka yakurikiyeho.

Mu yitwa ‘The Larry Sanders Show’ niho hatumye yigarurira ibisekuru byinshi by’abafana, akomeza no gukundwa mu zindi filime zirimo ‘Men in Black’ films’ yagaragayemo yitwa Zed. Ntazibagirana kandi mu zindi filime nka ‘Will & Grace’ na ‘30 Rock’.

Ubusanzwe amazina ye ni Elmore Rual Torn Jr. ariko kuva mu bwana bwe yari afite akazina k’agatazirano ka Rip.

Mu 1955 yashakanye n’umukinnyi wa filime witwa Ann Wedgewort nyuma baza gutandukana mu 1961 bafitanye umwana w’umukobwa witwa Danae To.

Mu 1963 nabwo yongeye gushaka, asezerana na Geraldine Page nawe wari umukinnyi wa filime babyarana abana batatu barimo umukobwa bise Angelica Page n’abahungu babiri Tony na Jon Torn. We n’uyu mugore batandukanye mu 1987.

Mu 1989 yashakanye n’undi mukinnyi wa filime ‘Amy Wright’ babyaranye abana babiri Katie na Claire Torn.

Rip Torn ni umwe mu banyarwenya bari bakomeye muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza