[Yavuguruwe]: Umwiryane urakomeje muri Miss Burundi, irushanwa ryasubitswe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 09:57
Yasuwe :
1 0

Ibibazo bikomeje kwisukiranya muri Miss Burundi, abagize komite itoranya abakobwa bamwe bahisemo kwegura hasigara abakomeje umutsi mu bizazane irushanwa riri gucamo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abakobwa 16 muri 17 bari bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2018 banditse ibaruwa isezera nyuma y’akaduruvayo n’ibibazo bikomeye byabaye mu irushanwa.

Aba bakobwa basezeye nyuma y’uko hari hashize umunsi umwe abantu barindwi mu bagize komite ya Burundi Events itegura irushanwa rya Miss Burundi na bo bahisemo kuvanamo akarenge ku bwo kunanirwa kwihanganira ibibazo.

Mu ibaruwa abakobwa bandikiye Umuyobozi wa Burundi Events itegura iri rushanwa, banasabye ko komite yose yahagarikwa ndetse isoko ry’uhabwa akazi ko gutegura iri rushanwa rigatangwa bundi bushya mu buryo bwo gukemura ibibazo mu mizi.

Ikinyamakuru Ejo cyo mu Burundi, cyatangaje ko aba bakobwa basabye abafite umuco na Miss Burundi mu nshingano ko igihe cyo gutoranya Nyampinga w’uyu mwaka cyakwigizwa inyuma ibibazo biri mu irushanwa byose bikabanza kubonerwa umuti.

Nyampinga mushya w’u Burundi yagombaga kuzatorwa mu birori byari biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 agasimbura Miss Nikuze Annie Bernice watowe muri Nyakanga 2017.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nyakanga 2018, Ubuyobozi bwa Burundi Events bwasohoye itangazo rimenyesha Abarundi ko irushanwa risubitswe kugeza igihe ibibazo birimo iby’ubushobozi bizakemukira rikongera gutangira bundi bushya.

Iri tangazo rishimangira ko Nikuze Annie Bernice watowe mu 2017, ni we ugiye gukomeza kwambara ikamba kugeza igihe kitazwi ubwo hazatorwa undi mukobwa uzamusimbura.

Ibibazo biri mu irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi nibikomeza gukomera, bizarangira umukobwa w’uyu mwaka adatowe ari nako byagenze mu mwaka wa 2013 ubwo iri rushanwa ryahagararaga imyaka igera kuri ine nabwo biturutse ku makimbirane n’ibibazo byabaye mu mitegurire.

Mu gusezera, aba bakobwa bashimangiye ko nta cyizere bafitiye ikigo gitegura irushanwa bashingiye ku mpinduka bijejwe rigitangizwa muri Gashyantare 2018 ariko kugeza uyu munsi akaba nta kintu na kimwe barabona.

Ibihembo bemerewe birimo imodoka, amafaranga[ataratangajwe umubare], ubutaka bwa m2 400 mu Ntara ya Gitega n’ibindi bitandukanye bijejwe mu irushanwa nta na kimwe babonye mu gihe haburaga ibyumweru ngo Nyampinga atorwe.

Abakobwa 16 banditse basezera mu irushanwa hasigaramo umukandida umwe rukumbi
Aba bakobwa bari bamaze igihe mu mwiherero none basezeye irushanwa ritarangiye
Iyi modoka abakobwa bayibonye irushanwa rigitangira nyuma ntibongera kuyica iryera
Miss Nikuze Annie Bernice watowe muri 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza