Urukundo rukomeje kugurumana hagati ya Meddy n’umukobwa wo muri Ethiopie

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2018 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Meddy uri mu ba mbere bakunzwe cyane mu Rwanda yunze ubumwe n’umukobwa wo muri Ethiopia kuva yamukoresha mu mashusho ya ‘Ntawamusimbura’ ari nabwo batangiye gukekwa amababa.

Ngabo Medard Jobert afitanye ubumwe budasanzwe n’umukobwa usanzwe umurika imideli witwa Mehfira Mimi. Uyu mukobwa akomoka muri Ethiopie, yahuriye na Meddy muri Amerika, ubumwe bwabo bwatangiye gukomera mu 2016 ubwo yamukoreshaga mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, Meddy na Mehfira bacishagamo bakandikirana amagambo agaragaza ibihishe mu mitima yabo; ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hagira ubaza Meddy agahita avuga ko ‘nta kindi bihatse’.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, Meddy yizihije isabukuru y’imyaka 30. Yakiriye ubutumwa butabarika bwiganjemo ubw’abafana bamwifuriza umunsi mwiza, gusa Mehfira Mimi yabigize akarusho avuga byeruye ko ‘amukunda’.

Uyu mukobwa yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda abwira mugenzi we ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Ubwo aheruka mu Rwanda, Meddy yasobanuye ko afite umukobwa bafatanya urugendo rw’urukundo ndetse ni nabwo yavuze ko uwo akunda atari umunyarwandakazi nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa.

Yagize ati "Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda."

Meddy yongeyeho ko uyu mukobwa ari gutereta yamukundiye ko agira kwiyoroshya muri we ndetse akaba acisha make ari nacyo gikomeye abanza kureba ku mukobwa wamubera umukunzi.

Meddy n'uyu mukobwa baherutse kujya kuruhukira muri Mexique

Uyu mukobwa avuze ko akunda Meddy nyuma y’uko muri Gicurasi 2018 bagiye kuruhukira muri Mexique. Mu minsi bahamaze, bagiye basohora amafoto bakayaherekeza amagambo agaragaza ko baryohewe , hari aho Meddy yagize ati “ ubuzima si ntamakemwa ariko bugira ibihe bihebuje. Arongera ati “Ni Isi nziza.”

Mu bihe bari bagiyemo mu birihuko, nta foto bigeze basohora bari kumwe gusa izo buri wese yashyize ku mbuga nkoranyambaga zerekanaga ko aho bari basohokeye ari hamwe ndetse hari n’imyambaro batizanyaga.

Amagambo ashimangira ubumwe bwa Meddy na Mimi
Mehfira Mimi ubwo yari yajyanye na Meddy kuruhukira muri Mexique
Iyi ngofero Meddy yayitije Mehfira Mimi ubwo bari bajyanye kuruhuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza