Uwashinze Christafari y’aba-Rasta biyeguriye Yesu yasubije abibaza ko Reggae ikorwa n’abanywarumogi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Kanama 2018 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Christafari, itsinda rikomeye ku Isi mu muziki wo guhimbaza Imana ryageze mu Mujyi wa Kigali ryitabiriye igitaramo gikomeye cyateguwe na Beauty For Ashes cyuzuza ibindi bitandukanye abo bahanzi bari gukora mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Iri tsinda rigizwe n’abantu icyenda, ryatumiwe mu bitaramo bikomeye ku Isi aho ryanyuze mu bihugu bigera kuri 76 harimo n’u Rwanda. Mu ndirimbo zabo zizwi harimo “Hosanna” yarebwe n’abarenga miliyoni 10 kuri YouTube.

Christafari yamamaza ubutumwa bwa gikirisitu icuranga mu njyana ya Reggae yashinzwe n’Umunyamerika wavutse ubwa kabiri, Mark “Tansoback” Mohr mu 1989 nyuma yo kwiyegurira Yesu yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi.

Yabwiye IGIHE icyo atekereza ku bantu bumva ko Reggae ari injyana y’ababaswe n’ibiyobyabwenge, avuga ko ibyo atari ukuri kuko yo ubwayo ifite inkomoko mu rusengero ndetse we n’abo bahiriye mu itsinda rya Christafari bakaba bari mu mugambi wo kuyisubiza aho yavuye.

Yagize ati “Icya mbere bakwiye kureba ku mateka yayo. Yavukiye mu rusengero muri Jamaica, kandi ni icyifuzo cyacu kuyisubizayo [mu rusengero], Bob Marley yatangiriye umuziki mu rusengero, mugende mwumve albums ze za mbere, nta sano n’imwe zifitanye na Rastafari, ikibazo cyabaye ko urusengero rwari rufite uburyo bwo kwikomeza, byatumye atiyumva nk’uhawe ikaze ajya mu yindi myizerere yumvaga ahawemo ikaze.”

Yongeyeho ati “Icyo ntekereza ko dukwiye gukora nk’abasenga cyangwa nk’urusengero ni uguha ikaze abanyabyaha kuko twese turi abanyabyaha bacunguwe n’imbabazi z’Imana kandi Yesu yaravuze ati ‘ni umurwayi ukeneye muganga’. Ntekereza ko nta buryo bundi bwiza bwo kwigarurira ababaswe n’ibiyobyabwenge udacuranze umuziki bakunda.”

Yakomeje avuga ko nta bundi buryo bwiza bwo kwigarurira abo babaswe n’ibiyobyabwenge kugira ngo bagandukire Imana bihane batabasanze mu byo bakunda ngo babigishe ari byo bifashishije.

Ati “Satani nta kintu na kimwe yaremye, ntacyo yashyizeho, aratwara, ariba, arajijisha, arasenya, ntiyubaka ashyira ibintu hasi. Ibyo byumvikanisha ko yafashe umuziki wabicaga bigacika muri Caraïbes no ku Isi yose akawuyobya awuvana kuri ‘Jahovah’ awujyana kuri ‘Jah Rastafari’. Ubu ni intego yacu kuwugarura na none tuwerekeza ku mwuka wera w’Imana. Niba umurwayi akeneye umuganga ni iyihe nzira yaruta umuziki wa Reggae mu kwigarurira imitima.”

Mark “Tansoback” Mohr washinze Christafari mu 1989 nyuma yo kwiyegurira Yesu akigobotora ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi

Tansoback wari warabaswe n’ibiyobyabwenge akimara kubyigobotora mu 1989, yahise yandika indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana iri mu njyana ya Reggae "Give Me Everything I Need" anayiririmba mu gitaramo. Icyo gihe yavuze ko atakiri “Rastafarian, abaye Christafarian", izina rishinga imizi rityo ariko aza kurihindura arigira "Christafari" anashyiraho itsinda ry’abacuranzi be.

Itsinda rya Christafari ryamamaye mu ndirimbo zirimo “Hosanna”, “Here I Am To Worship”, “He Reigns”, “What A Beautiful Name”, “Your Beauty Chase Me”, Oceans (Where Feet May Fail), “He is greater than I”, “Valley of Decision” yamaze ibyumweru 15 iza mu icumi zikunzwe kuri Billboard’s "Top Reggae Albums" chart n’izindi.

Aba bahanzi batumiwe mu gitaramo cyiswe “Unstoppable Concert” cyateguwe na Beauty For Ashes kizabera muri Camp Kigali kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa 4 Kanama 2018; aho kwinjira ari 5,000Frw mu myanya isanzwe na 10,000 Frw mu y’icyubahiro.

Kavutse Olivier wo muri Beauty For Ashes yateguye igitaramo ni we wakiriye Tansoback n'itsinda rye rya Christafari
Umwe mu bagize Christafari bakigera ku kibuga cy'indege
Yavuze ko injyana ya Reggae ifite imizi mu rusengero ndetse bakaba bafite intego yo kuyisubizayo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza