Zari yambitswe impeta y’urukundo mu ibanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Umuherwekazi Zarinah Hassan ukunze kwiyita The Bosslady yambitswe impeta mu buryo bw’ibanga n’umusore yihebeye yise ‘Kinga Bae’ ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro yagiranye na Millard Ayo, uyu mugore w’abana batanu wanahoze akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we mushya witwa King Bae cyangwa se Mr M.

Yakomeje avuga ko yabigize ibanga kubera ko ashaka gukora ikintu gitandukanye n’ibindi, yongeraho ko mu minsi iri imbere muri parikingi y’imodoka ze agiye kongeramo iyo mu bwoko bwa ‘Bentley’.

Ati “Mu minsi mike ngiye kwakira imodoka yanjye yo mu bwoko bwa Bentley, ibyo bigiye kuba byinshi mu bizaherekeza impeta nambitswe. Banyambitse impeta y’urukundo […] ariko ikoranywe umwihariko ungenewe ndetse ubwo izaba yamaze kurangira imeze neza muzayibona. Nashakaga ikintu gifite itandukaniro, twiteguye kujya kuyizana, turacyategereje ko iva mu ruganda.”

Zari yakomeje yemeza ko imodoka amaze iminsi agendamo inyinshi ari iz’uyu mukunzi we, yemeza ko impamvu ataramugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ari uko ari umuntu udakunda kwigaragaza cyane nk’uko uyu mugore we abigenza.

Yakomeje agira ati “Umugabo wanjye akora ibintu bijyanye na Politiki ndetse n’ubwubatsi, ndamufasha hano muri Tanzania no muri Afurika y’Epfo mu bikorwa bye.”

Muri Mata, Zari yashimagiye umukunzi we amuvuga nk’umuntu udasanzwe wakunze atitaye ku kuba ari umubyeyi w’abana batanu.

Zari yari aherutse kujya mu itangazamakuru ashinjwa na Diamond Platnumz kuba yaramucaga inyuma bagikundana akaryamana na Mr P [Peter wo muri P Square] ndetse n’uwari umutoza wihariye wa siporo w’uyu mugore, anavuga yamwangiye kongera kuvugana n’abana be.

Icyo gihe Zari yariye karungu yifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko Diamond amubeshyera ko ahubwo ari umugabo gito wanze kuvugana n’abana be.

Zari yavuze ko impamvu adakunda kugaragaza isura y'umukunzi we witwa King Bae ari uko atabikunda ndetse n'akazi akora gahabanye nabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza