00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zizou Alpacino yinjiye muri sinema

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Zizou Alpacino umenyerewe cyane mu kumeyekanisha ibihangano by’abahanzi no gukora indirimbo zihuriwemo n’abafite amazina akomeye, yamaze kwinjira muri sinema.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Zizou Alpacino yashyize kuri YouTube integuza ya filime nshya yise ‘Kazitunga’.

Ni filime nto igaragaramo umunyarwenya Babu n’abandi bakinnyi biganjemo amaraso mashya muri sinema y’u Rwanda.

Muri iyi filime, Zizou Alpacino yifashishije indirimbo ‘Nyishyura nishyure’ ya King James itarasohoka izaba iri kuri album uyu muhanzi yitegura kumurika.

Mu kiganiro na IGIHE, Zizou Alpacino yavuze ko yinjiye mu byo gukora filime ariko atazakora iz’uruhererekane nkuko benshi bari kubikora muri iyi minsi.

Ati “Nzajya ngerageza nkore filime nto ariko irangira, ahubwo mu itaha mpindure ubutumwa bw’iyo nakinnye mu yabanje.”

Zizou Alpacino abajijwe niba iyi ndirimbo ariyo izajya ikoreshwa muri filime ze zose, yavuze ko azajya nabwo ahindura bitewe n’ubutumwa ashaka gutambutsa.

Ati “Izindi zizajya zizana n’indirimbo zazo, iyi ni uko ihuye n’inkuru iri muri iyi filime igaruka ku bwambuzi.”

Yavuze ko filime ye ya mbere agiye gusohora izaba ishingiye ku nkuru y’umuntu uba ushakisha amafaranga akanaguza, yashora agahomba bityo uwamugurije akamumerera nabi.

Zizou Alpacino yavuze ko gukora filime ntaho bizabangamira umuziki yari amenyerewemo, kuko yaba abahanzi bakoranaga bazakomezanya ndetse n’indirimbo ze agakomeza kuzikora nkuko bisanzwe.

Zizou yamenyekanye cyane mu guhuriza abahanzi mu ndirimbo zikanakundwa cyane.

Zimwe mu zo uyu musore yakoze benshi batazibagirwa harimo; Bagupfusha ubusa, Niko nabaye, Vuba vuba n’izindi nyinshi.

Zizou Alpacino yinjiye muri sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .