Gahongayire yakozwe ku mutima n’igitaramo yatangiyemo mituweli ku bantu 150 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2018 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Gahongayire Aline afatanyije n’Umuryango Come and See Ministries yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu batishoboye 150 mu gikorwa cyahuriranye n’igitaramo aheruka gukorera mu Karere ka Huye.

Gahongayire amaze kumenyekana mu bikorwa byo gufasha abatishoboye binyuze mu bihangano bye bikomeza imitima ya benshi.

Mu gitaramo kiri mu mujyo w’ibya Ineza Tour aheruka gukorera muri Zion Temple ya Huye, uyu mugore yahembuye abacyitabiriye bari basendereye urusengero. Yari agaragiwe n’abahanzi barimo Kamugisha Diana, Muhoza Janvier, Bigirimana Elysée uririmba muri Gisubizo Ministries, abaraperi The Pink na Mugema Dieudonne uzwi nka MD, Babou, Freddy Don, Olivier The Legend, Pasiteri Mucyo Diana n’Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo muri Zion Temple Huye.

Nyuma yo kwizihiranwa n’abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zitandukanye, Gahongayire yashyikirije Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, sheki y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda yo kwishyurira mituweli abantu 150.

Iki gikorwa kiri muri gahunda ya Ineza Initiative, Umuryango Aline Gahongayire yashinze mu gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye. Wishyurira abana ijana amafaranga y’ishuri buri mwaka.

Gahongayire yavuze ko Imana iri kwigaragaza mu guhembura imitima no kubasubizamo ibyiringiro by’ubuzima biciye mu ndirimbo z’ihumure.

Yagize ati “Ineza Tour ni kimwe mu bikorwa Imana yanshyize ku mutima kigamije kuzenguruka igihugu cyacu mpamaza Ineza y’Imana Kandi tunagirira abo dusanze Ineza.Twebwe tubyita Gospel in Action...bwira umuntu ko Yesu amukunda unamugaburire anshonje.".

Yakomeje ati “Ahantu hose tugera dukorana n’ubuyobozi mu rwego rwo kugeza ku bakwiye ubufasha Imana idushoboza gutanga. Duharanira gufasha abantu tunabakangurira kwifasha no gufasha abandi.”

Mucyo Diana ufite inshingano z’ubupasiteri muri Divine Embassy Church i Masaka yashimye Gahongayire watekereje guhembura abantu no kuremera abatishoboye.

Uyu muhanzi wahaye Gahongayire impano yavuze ko ineza yo gufasha abatishoboye n’ababayeho mu buzima bushaririye ikwiye gushyigikirwa na bose.

Gahongayire yahaye ishimwe Umuryango Come and See Ministries bafatanyije kwishyura mituweli

Ineza Tour itegurwa ku bufatanye na Moriah Entertainment Group. Mu rugendo rw’uturere 12 tw’u Rwanda izageramo, imaze kunyura muri tune turimo i Kabuga muri Gasabo, Nyamata mu Bugesera, Muhanga na Huye. Biteganyijwe ko izakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze ku wa 19 Kanama 2018.

Ineza Tour itangirwamo ubufasha bwo kubakira abatishoboye, kubagaburira no kubambika, izasozwa hatangwa ubufasha bwo guhanga imishinga izafasha ababyeyi 30 (Ineza Foundation imaze imyaka ine ikurikirana) bo muri Kigali kwiteza imbere.

Abagize imwe mu miryango yishyuriwe mituweli
Bigirimana Elysée uririmba muri Gisubizo Ministries yongeye kugaragaza impano yo kuririmba
Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo zirimo “Warampishe”, “Ni yo yabikoze”, “Iyabivuze” n'izindi yatangije ibikorwa byo gufasha ashidikanya ariko Imana yabaye mu ruhande rwe
Gahongayire yafashijwe n'indirimbo zaririmbwe n'abahanzi bafatanyije
Pasiteri Murenzi Frank uyobora Umuryango Come and See Ministries
Umuhanzikazi Mucyo Diana yashimiye Gahongayire wamutumiye mu gitaramo 'Ineza Tour' i Huye
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ashyikirizwa sheki y'ibihumbi 500 azifashishwa mu kwishyurira ubwisungane abatishoboye
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yitabiriye igitaramo cya Ineza Tour cyabereye mu karere ayobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza