Korali Shalom yatumiye Alexis Dusabe mu gitaramo izakorera muri Convention Center

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yateguye igitaramo yise ‘‘Imbere ni heza’’, yatumiyemo umuhanzi Dusabe Alexis n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Ntora riyoborwa n’umuramyi Papy Clever, cyitezweho guhembura imitima y’abazacyitabira.

Korali Shalom imaze imyaka 33 itangijwe ni ubuheta mu makorali y’i Nyarugenge nyuma ya Hoziana yayitanze mu ivugabutumwa ry’indirimbo.

Igitaramo yateguye kiri mu mujyo w’ibikorwa buri mwaka, kuri iyi nshuro ya gatanu kizabera muri Kigali Convention Center, ku wa 12 Kanama 2018 kuva saa saba z’amanywa.

Iki gitaramo gifite intego yo guhembura imitima y’abakunda ubutumwa bwiza mu ndirimbo, Korali Shalom izamurikiramo umuzingo wa mbere w’amashusho witwa ‘‘Imbere ni heza’’ ugizwe n’indirimbo 12.

Korali Shalom yatumiye Alexis Dusabe na Tuyizere Papy Clever uzaba ari kumwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri ADEPR Ntora mu bakoresha indimi mpuzamahanga [Ntora Worship Team] ayobora, mu gihe Umwigisha w’ijambo ry’Imana ari Prof. Kigabo Thomas.

Umuyobozi w’indirimbo muri Korali Shalom, Nzeyimana Samuel, yatangarije IGIHE ko bizeye ko igitaramo bateguye cyazaryohera abazacyitabira ndetse imitima yabo igataha inyuzwe.

Yagize ati “Igitaramo ‘Imbere ni heza’ kizatangira saa saba z’amanywa gisozwe saa moya z’ijoro. Twifuza ko cyazasigara mu mitima ya benshi kubera uburyo bwiza giteguyemo. Abakunzi bacu bazaze dufatanye guhimbaza Imana.”

Amashusho ya ‘‘Imbere ni heza’’ yafatiwe mu buryo bw’imbonankubone mu gitaramo “Yesu Turagukurikiye Live Concert”, Korali Shalom yakoreye muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali, ku wa 5 Ugushyingo 2017.

Korali Shalom iri mu zikunzwe cyane mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura album y’amashusho izaba igurishwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Korali Shalom yashinzwe mu 1986 ari korali y’abana bato, yitwaga “Umunezero”. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu 1990 yemerewe kwitwa izina, ifata “Shalom” rimaze gushinga imizi.

Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda muri Paruwase ya Nyarugenge, imaze gukora album enye z’amajwi n’imwe y’amashusho iteganya kumurika mu 2018.

Alexis Dusabe wakunzwe cyane mu ndirimbo 'Urukumbuzi' yatumiwe mu gitaramo cya Korali Shalom
Korali Shalom igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center
Ntora Worship Team izafatanya n'abazitabira igitaramo kuramya Imana
Pappy Clever urigutunganya album y'indirimbo zo mu Gitabo yise 'Amakuru y'Umurwa' ni we uyobora Ntora Worship Team
Umuvugabutumwa Prof. Kigabo Thomas ni we uzabwiriza ijambo ry'Imana muri iki gitaramo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza