Uwimana Aimé yakoze igitaramo cyuhiye imitima ya benshi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Uwimana Aimé, Mbonyi Israel n’abandi bahanzi b’abaramyi basubije intege mu bugingo abari bitabiriye igitaramo bakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

Iki gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 14 Ukwakira cyari cyahawe inyito ya ‘Hari Amashimwe Live Concert’.

Cyateguwe n’Urugero Media Group ifatanyije na Uwimana Aimé, bagamije guhuza uyu muhanzi n’abakunzi be badakunze kumubona mu bitaramo yiteguriye.

Cyaririmbyemo abandi bahanzi nka Mbonyi Israel, Nkomezi Prosper, Guy Badibanga n’itsinda rya True Promises.

Mu masaha ya nimugoroba abantu bari uruvunganzoka bari gusiganwa bajya muri iki gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’imwe.

Saa kumi n’ebyiri na mirongo itanu umugore wa Uwimana Aimé yaje imbere ashyira abantu mu mwuka wo kuramya ava ku rubyiniro hacamo igihe cy’iminota cumi n’itanu abacuranzi basusurutsa abantu bakoresheje ibicurangisho bitandukanye, uyu muhanzi ahita yinjiranaho n’itsinda ryamufashaga kuririmba.

Uwimana wamaze igihe kigera ku isaha ubwo yazaga kuririmbira abantu ku gice cya mbere yanyuzagamo akanabaganiriza.

Hari aho yagize ati “Kwicara ku birenge bya Kirisito bihindura imibereho.”

Akiva ku rubyiniro yakurikiwe na Guy Badibanga waririmbye indirimbo ye yitwa Shangiliyeni bikanyura benshi kubera itsinda ryari riri kumufasha rigorora ingingo.

Yakurikiwe na Simon Kabera winjiranye indirimbo ye yitwa ‘Inshuti’ akanzika na ‘Mfashe inanga’ agahita ava ku rubyiniro.

Hakurikiyeho Nkomezi Prosper waririmbye indirimbo ye ikunzwe yitwa ‘Ibasha gukora’.

Uyu muhanzi akiva ku rubyiniro yahise yakirwa na True Promises, yaririmbye indirimbo yabo yitwa ‘Ahakwiriye’ aho ryakiriwe na Israel Mbonyi.

Mbonyi ukunzwe cyane yashimishije benshi mu ndirimbo yahuriyemo na Uwimana bise ‘Indahiro’, akomorezaho muri ‘Sinzibagirwa’ ahita aheka guitar ye agenda benshi bakinyotewe ‘hari n’abahise bikubita barataha’.

Uwimana Aimé washyize akadomo kuri iki gitaramo akigera imbere kuri iyi nshuro yazanye n’umusore witwa Ngenzi Yvan, wavunaga sambwe abivanga no kuvugira Imana mu buryo bwa Kinyarwanda [bimenyerewe mu bantu bavugira inka] akungikanya na Uwimana.

Ahabereye igitaramo hari hakubise huzuye, bw’umwihariko igitaramo cyatangiye abantu bahagaze kirinda kirangira ntawe urarambirwa.

Uwimana n'itsinda ryamufashije bari bamaze igihe kinini bitegura igitaramo
Aime Uwimana n'umugore bashimira Imana
Yishimiwe ku rwego rwo hejuru
Bamwe bari basazwe n'ibyishimo
Umuhanzi Israel Mbonyi yishimiwe cyane mu ndirimbo ze zikunzwe
Bosco Nshuti na Serge Iyamuremye bitabiriye igitaramo
Guy Badi Banga ari ku rubyiniro
Hanerekanywe imbyino zitandukanye
Igitaramo cya Aime Uwimana cyafashije benshi
Igitaramo kirangiye abahanzi bakomeye mu ruhando rw'umuziki wo kuramya Imana baje ku ruhimbi baririmbana na Uwimana Aime
Inkumi zakaragaga umubyimba zibyinira Imana
King James mu bitabiriye igitaramo cya Aime Uwimana
Simon Kabera ku rubyiniro
True Promises bari ku rubyiniro
Umuramyi Prosper Nkomezi byari byamurenze
Umwe mu bakobwa bafashaga Aime Uwimana mu buryo bw'amajwi
Uyu muzungukazi wacurangaga Viol yashimishije benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza