Abaraperi babiri bafatanye mu mashati ku kibuga cy’indege i Paris

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Kanama 2018 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Abaraperi babiri b’Abafaransa batawe muri yombi bazira kurwanira bikomeye ku kibuga cy’indege mu Mujyi wa Paris wo mu Bufaransa bigatuma ingendo z’indege zisubikwa ndetse igice kimwe cy’inyubako kigafungwa.

Booba na Kaaris bafatanywe n’abari kumwe na bo nyuma y’uko bishoye mu nkundura y’imirwano ahitwa Orly haganwa n’abategereje gufata indege barya cyangwa banywa mu kwitegura urugendo.

BBC yatangaje ko Polisi ya Paris yataye muri yombi abantu bagera kuri 11 bose bazira ibyo bikorwa by’imirwano no gushyamirana byaranze aba baraperi bombi kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Kanama 2018.

Umuvugizi w’ikibuga cy’indege cy’i Paris aba baraperi barwaniyeho yabwiye AFP ati “Ingendo z’indege nkeya zasubitswe kugeza ku minota 15 kugeza kuri 30 mu gihe cy’iyo mirwano ndetse igice kimwe cy’inyubako bari barimo kirafungwa.”

Imirwano ya Booba na Kaaris yabereye ku iduka ryari ryafunzwe ryo ku kibuga cy’indege i Paris yahuruje imbaga y’abiganjemo ba mukerarugendo n’abandi bantu batandukanye bari bari aho hafi.

Amwe mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abagabo barwanira hagati y’abashinzwe umutekano mu iduka birukanka bashakishanya ari na ko bahondagurana imigeri.

Aba baraperi babiri barwaniye ku kibuga cy’indege i Paris bari bagiye mu gitaramo bagombaga gukorera mu Mujyi wa Barcelona wo muri Espagne. Ntiharamenyekana icyazamuye uburakari hagati yabo kugeza ubwo bafatanye mu mashati.

Booba, ubusanzwe witwa Élie Yaffa ni umwe mu baraperi bakomeye mu Bufaransa, wacuruje kopi zibarirwa muri za miliyoni za albums ze. Yanagiye akorana na Kaaris barwanye we ubusanzwe witwa Okou Armand Gnakouri.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza