Beyoncé, Jay Z na Usher mu bazaririmba mu birori by’isabukuru y’ikinyejana ya Nelson Mandela

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 10:53
Yasuwe :
1 0

Abahanzi b’ibyamamare barimo Jay Z n’umugore we Beyoncé bari ku rutonde rw’abatumiwe kuzasusurutsa iserukiramuco rikomeye muri Afurika y’Epfo, rizihirizwamo isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela, nubwo yatabarutse mu 2013 ku myaka 95.

Iri serukiramuco ubusanzwe ryitwa Global Citizen Festival rizagira igitaramo cyihariye cy’ubuntu ku itariki 2 Ukuboza kizabera kuri FNB Stadium yakira abakabakaba ibihumbi ijana, iherereye mu Mujyi wa Johannesburg aho abazitabira bazataramirwa n’ibyamamare mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abo muri Afurika.

Mu bahanzi b’ibyamamare batumiwe harimo Beyoncé, Jay-Z, Eddie Vedder, Ed Sheeran, Pharrell Williams, Femi Kuti, Usher uzaririmbana na Cassper Nyovest, Sho Madjozi ndetse na Wizkid, D’banj na Tiwa Savage bo muri Nigeria.

Umuherwe Oprah Winfrey ni we uzatanga ubutumwa bw’ibanze ku murage wa Nelson Mandela, ibirori byo kumwizihiza biyoborwe n’abarimo Bob Geldof, umunyamideli Naomi Campbell, Gayle King, Tyler Perry, Forest Whitaker na Bonang Matheba uzwi cyane mu biganiro byo kuri televiziyo muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi wa Global Citizen Festival, Hugh Evans, yabwiye ikinyamakuru Rolling Stone ko bishimiye cyane amahirwe yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo kwizihiza ubuzima bwa Nelson Mandela, avuga ko yatanze umusanzu we mu guhindura Isi, iki gitaramo kikaba cyareberwa mu kurushaho kwamamaza ibyiza yakoze byaha umurongo mwiza abandi bayobozi.

Yagize ati “Nelson Mandela ntabwo yitaga cyane ku bisingizo. Ahubwo yahoraga ahangayikishijwe n’ibikorwa, umusaruro n’impinduka zigarurira ijabo abaturage ba Afurika y’Epfo, Afurika ubwayo n’Isi yose.”

Yongeyeho ati “Yeretse iki gisekuruza cyose icyo bivuga kuba umuyobozi no kugaragariza itandukanye abakennye ku Isi. Nishimiye ko iki gitaramo kizaba nk’urwibutso rw’akazi yakoze kadasanzwe bikadutera ishyaka ryo gukomeza ibigwi by’izina rye.”

Oprah Winfrey uri mu bazagaragara muri Afurika y’Epfo ubwo hazaba hizihizwa ikinyejana Mandela yari kuba amaze iyaba akiriho, yavuze ko ubuzima bwe ari “umurage n’urwibutso by’imbaraga z’ikiremwamuntu n’ubushobozi bw’umugabo umwe mu guhindura Isi agendeye ku byo yizera.”

Yakomeje agira ati “Ni kimwe mu bintu bikomeye by’igiciro mu buzima bwanjye kuba naragiranye umwanya munini na we kandi niteguye kwizihiza ubuzima bwe bw’ubutwari.”

Byitezwe ko iki gitaramo cy’isabukuru y’ikinyejana ya Nelson Mandela kizakusanya amafaranga agera kuri miliyari y’amadolari ya Amerika mu gufasha abakennye cyane ku Isi, arimo miliyoni $500 azashyirwa mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abagore n’abakobwa miliyoni 20 bo hirya no hino ku Isi.

Abateguye iri serukiramuco bavuga ko amafaranga azashyirwa mu guhangana n’inzara, kongera iboneka ry’ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri no guhangana n’indwara z’ibyorezo, kugabanywa umubare w’abandura virusi itera SIDA, kwita ku burezi bw’abana, ihindurwa ry’amategeko y’ibirebana n’ibitsina, inkunga ku buzima bw’abagore no kuboneza urubyaro ndetse no gutuma haboneka amazi asukuye aho atari.

Nelson Mandela yabaye intangarugero mu guharanira ukwigira kw’Abanyafurika y’Epfo. Yaharaniye ko Abirabura bagira uburenganzira kuva ari umusore, bigeza igihe anafungwa imyaka igera kuri 27 ariko umugambi we ntiyawutezukaho.

Nyuma yo gufungurwa, yatorewe kuba Perezida wa Afurika y’Epfo kuva mu 1994-1999. Yatabarutse ku wa 5 Ukuboza 2013. Muri uyu mwaka ku wa 18 Nyakanga nibwo yari kuzaba yujuje imyaka ijana y’amavuko.

Usher na Ed Sheeran bazaririmba mu birori bikomeye muri Afurika y'Epfo
Abahanzi bakomeye muri Afurika na bo baratumiwe
Oprah Winfrey azavuga ijambo kuri Nelson Mandela

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza