Diamond yifuza ko umukobwa yabyaranye na Zari ari we uzamuzungura mu bucuruzi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 7 Mutarama 2018 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no ku mugabane wa Afurika muri rusange, yavuze ko umukobwa yabyaye mu bana be batatu ari we ugomba kuzamuzungura mu gucunga imitungo y’ubucuruzi akora hanze y’umuziki.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘‘Number One’’, ‘‘Moyo Wangu’’, ‘‘Nataka Kulewa’’, ‘‘Salome’’, ‘‘Love you Die’’ n’izindi, avuga ko atifuza ko umukobwa we Tiffah Dangote yazakandagiza ikirenge mu bijyanye n’imyidagaduro we asaruramo amafaranga menshi binyuze mu muziki akora.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya K24 yo muri Kenya aho yavuze ko yifuza ko umukobwa we mu bana be batatu yazamuzungura mu bikorwa by’ubucuruzi, akagendera kure ibijyanye n’imyidagaduro n’ibifite aho bihurira na byo.

Yagize ati ‘‘Icyo nifuriza umwana w’umukobwa wanjye (Tiffah Dangote) kuzakora naramuka akuze ni ukuzacunga imitungo yanjye yose y’ubucuruzi. Ntabwo nigeze na rimwe mwifuriza kuzajya mu bijyanye n’imyidagaduro.’’

Uyu muhanzi yavuze ko mu bahungu be babiri barimo uwo yabyaranye na Zari ndetse n’uwo yabyaranye na Hamisa Mobeto bagiranye umubano uhishe, yiteguye kuzategereza akamenya neza icyo bifuza kuzakora nibakura.

Diamond Platnumz hanze y’umuziki akora ubushabitsi butandukanye burimo ubucuruzi bw’imibavu n’ubunyobwa yamaze no kugeza mu bindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba birimo n’u Rwanda. Anafasha abandi bahanzi gucuruza umuziki binyuze kuri internet.

Lattifah Naseeb [Tiffah Dangote] wifurizwa na se Diamond Platnumz kuzamuzungura mu kuyobora ubucuruzi akora yamubyaranye na Zari ku wa 6 Kanama 2015. Bafitanye n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote wiyongeraho Prince Abdul Naseeb uyu muhanzi yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Diamond na Zari bafitanye abana babiri barimo uw'umuhungu n'umukobwa
Uyu muhanzi avuga ko atifuriza umukobwa we kujya mu bikorwa bifite aho bihurira n'imyidagaduro
Diamond afitanye undi mwana na Hamisa Mobeto
Diamond Platnumz ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza