Justin Bieber n’umukobwa bitegura kurushinga basutse amarira mu muhanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2018 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Justin Bieber, umwe mu bakiri bato bigaruriye abakunda muzika ku Isi yatunguranye agaragara mu muhanda n’umukunzi we barimo kurira mu buryo bwateye benshi urujijo.

Bieber amaze ukwezi kuzuye yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Hailey Baldwin ndetse ikinyamakuru People giherutse gutangaza ko aba bombi batangiye no kwitegura gusezerana.

Hailey Baldwin, ni umunyamideli w’Umunyamerika, abifatanya n’akazi akora kuri Televiziyo. Uyu mukobwa w’imyaka 21, ni mwene Stephen Baldwin uzwi cyane muri sinema ya Hollywood.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, Justin Bieber na Hailey Baldwin bafotowe batembera mu mihanda mu Mujyi wa Manhattan batwaye amagare gusa mu buryo butunguranye uyu muhanzi yahagaze gato abwira umukunzi we amagambo maze bahita bijima mu maso nyuma y’umwanya muto umusore atangira kwihanagura amarira.

Ubwo Justin Bieber yihanaguraga amarira, umukunzi we Hailey Baldwin yagerageje kumuguyaguya maze bicarana umwanya muto hafi y’umuhanda. Justin Bieber yasaga n’ufite agahinda gakomeye ndetse yacishagamo akubika umutwe hasi ubundi akaryama ku mukunzi we.

Justin n'umukunzi we ubwo batemberaga muri Manhattan

Justin yari aherutse kwambika impeta Hailey Baldwin, babikoze mu ibanga ku itariki ya 7 Nyakanga 2018. Impeta uyu mukobwa yambitswe ifite uburemere buri hagati ya crats[ingero z’uburemere ku mabuye y’agaciro] 6 na 10 ikaba yaraguzwe amadolari ibihumbi magana atanu[asaga miliyoni 400 y’u Rwanda].

Mbere y’uko Justin Bieber yambika impeta uyu mukobwa, ngo yabanje kubaza umubyeyi we Stephen Baldwin. TMZ yavuze ko umuryango wa Bieber utifuza ko amara igihe kinini akundanye na Baldwin ari nayo mpamvu bari gutegura ubukwe mu buryo bwihuse.

Bagize agahinda maze barahozanya...
Justin Bieber ni we wabanje kugira uburakari
Justin Bieber amaze ukwezi yambitse impeta y’urukundo umunyamideli Hailey Baldwin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza