Nyampinga wa Ghana yeguye, abategura irushanwa barashinjwa gucuruza abakobwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kanama 2018 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Margaret Dery watorewe kuba Nyampinga wa Ghana mu 2017, yafashe umwanzuro wo kwegura no gusubiza ikamba yahawe ku mpamvu atigeze asobanura neza.

Inkuru yo kwegura kwa Miss Margaret Dery yasakaye mu binyamakuru byo muri Ghana mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2018, uyu mukobwa yamenyesheje abategura irushanwa ko yeguye abicishije muri email yandikiye ubuyobozi abusezera.

Miss Margaret Dery yeguye nyuma y’iminsi mike ishize yanditse kuri Twitter agaragaza ko atishimiye na gato ikamba yahawe. Yahishuye ko arifata nk’umutwaro ukomeye nubwo hari abamureba inyuma bakabona yishimye.

Yagize ati “Kuba Nyampinga wa Ghana byambereye ibihe bibi kurusha ibindi mu buzima bwanjye. Yego, ndabizi inyuma biba bigaragara neza ariko imbere birababaje. Ibishashagirana byose ntabwo ari zahabu, bagore ntabwo mukeneye ikamba ku mutwe wanyu kugira ngo mugere ku ntsinzi.”

Depite Joycelene Tetteh uri mu kanama gashinzwe uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana, yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Miss Margaret Dery, umwanzuro yafashe ngo awubonamo ikintu gikomeye kigaragaza ko ‘yari amaze kuba umuntu mukuru’.

Miss Margaret Dery yatowe mu Ukwakira 2017 mu birori byabereye ahitwa Banquet Hall of the State House mu Mujyi wa Accra, yamaze gusezera ndetse avuga ko atacyifuza kwambara ikamba.

Ubuyobozi bwa Exclusive Events Ghana [buyobowe na Inna Mariam Patty] busanzwe butegura irushanwa rya Miss Ghana bwatangaje ko bwakirije yombi umwanzuro wa Margaret Dery gusa ntibwatangaje ikigiye gukurikiraho.

Nyampinga wa Ghana yeguye anatanga ikamba ku mpamvu atasobanuye

Nyampinga wa Ghana asezeye nyuma y’igihe cyari gishize hari amakuru ahwihwiswa ko abagabo bategura iri rushanwa ry’ubwiza bacuruza abakobwa barihatanira ndetse abahawe ibihembo bon go bahuzwa n’abagabo mu buryo butandukanye bagakorera amafaranga.

Mu minsi yashize, abakobwa batatu mu bigeze kuba Nyampinga wa Ghana bashinje byeruye ubuyobozi bwa Exclusive Events Ghana ko bucuruza abakobwa.

Depite Joycelene Tetteh yasabye ko ibyerekeye gutegura Miss Ghana byashyirwa mu maboko ya Leta nk’inzira irambye yo gukemura iki kibazo gifatwa nk’icyazanye akaduruvayo mu irushanwa.

Miss Margaret Dery yatowe mu Ukwakira 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza