Pink yahagaritse ibitaramo bye kubera umwuma watumye ajya mu bitaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kanama 2018 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’icyamamare Alecia Beth Moore[Pink], yasubitse ibitaramo yari ategerejwemo mu Mujyi wa Sydney muri Australia kubera uburwayi bukomeye bw’umwuma ukomoje kumurembya.

Pink amaze iminsi muri Australie, yagiyeyo mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka Isi ari gukora uyu mwaka. Yahagaritse igitaramo yagombaga gukora ku wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018 ku bw’uburwayi atahise atangaza bibabaza abakunzi be muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018, Pink yagombaga gukora ikindi gitaramo kinini mu Mujyi wa Sydney ariko byarangiye gisubitswe nacyo. Yagikuyeho mu gihe haburaga amasaha make ngo abafana batangire kwinjira.

Ikinyamakuru Sydney Morning Herald cyatangaje ko ikipe yateguye urugendo rwa Pink muri Australie yasohoye itangazo rimenyekanisha ko uyu muhanzi yashyizwe mu bitaro ndetse ko agomba kuraramo kuri uyu wa Mbere bityo “ku bw’inama z’abaganga akaba atagomba kuririmba”.

Mu bibazo byazahaje ubuzima bwe, ku isonga hari umunaniro amaranye igihe hagakubitiraho uburwayi bw’umwuma[dehydration] n’ibibazo by’uburwayi bw’igifu.

Iki ni igitaramo cya kabiri Pink akuyeho muri 35 by’uruhererekane yise ‘Beautiful Trauma tour’ ari gukorera muri Australia.

Igitaramo cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, cyo cyakuweho nyuma y’uko uyu muhanzi yagize ibibazo by’ubuhumekero akananirwa kuririmba bityo akacyimurira ku wa Gatandatu.

Pink yahagaritse ibitaramo bye kubera umwuma watumye ajya mu bitaro

Pink, ubu arwariye mu bitaro bya St. Vincents Hospital guhera mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 5 Kanama 2018. Abareberera inyungu ze bavuze ko “Yasubijwe mu bitaro uyu munsi kugira ngo avurwe neza igifu. Ku nama z’abaganga Pink agomba kuguma mu bitaro iri joro akomeze yitabweho.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza