Priyanka Chopra yambitswe impeta y’urukundo mu buryo butunguranye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 03:29
Yasuwe :
0 1

Umushabitsi akaba n’umukinnyi wa filime ukomeye, Priyanka Chopra yatunguranye mu nkuru y’urukundo rudasanzwe afitanye n’icyamamare Nick Jonas wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inkuru ishyushyu iri mu ziri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byandika ku byamamare, ni impeta y’urukundo Nick Jonas yambitse Priyanka Chopra mu buryo bwatunguranye.

CNN yatangaje ko Nick Jonas na Priyanka Chopra bambikanye impeta ishimangira urukundo bafitanye nyuma y’uko hari hashize amezi abiri bakundana, icyabaye urujijo ni uburyo ‘bambikanye impeta huti huti’ ari nacyo kibazwaho cyane.

Umwe mu bakobwa bakunda by’ikirenga Nick Jonas, yanditse kuri Twitter mu buryo bwo gutebya avuga ko yumva ‘yagambaniwe’ kuko ari we wakundaga by’ikirenga uyu muhanzi ubifatanya no gukina filime.

Yanditse ati “Nick Jonas na Priyanka Choprah biravugwa ko bambikanye impeta, ku bwanjye ndumva nagambaniwe. Ni njye wamukunze mbere.”

Undi yanditse mu buryo bujya gusa n’ubu agira ati “Ni nk’aho namukunze imyaka 13 none birangiye agiye kurushingana n’umuntu bamaranye amezi abiri gusa…”

Uyu Muhindekazi wamamaye muri filime y’uruhererekane ya ‘Quantico’, asa n’uwashimangiye aya makuru ubwo yamenyeshaga umuyobozi wa filime nshya "Bharat" yarimo akina ko asezeye.

Ali Abbas Zafar, uyobora iyi filime nshya Priyanka Chopra yakinagamo, yemeje iby’uko uyu mukobwa w’imyaka 36 yayisezeyemo ndetse ngo yasize ababwiye ko icyatumye ahitamo kugenda ku isonga haza ‘ibihe arimo na Jonas.

Abbas Zafar yakomeje agira ati “Turamwishimiye cyane. Ikipe ya Bharat yose yifurije Priyanka Chopra urukundo n’ibyishimo mu buzima bwe.”

Aba bombi bari bamaze amezi abiri banugwanugwaho kuba mu rukundo

Urukundo rwa Priyanka Chopra n’ibyo kuba we n’umukunzi we bari kwitegura kwambikana impeta byiyongereye ku bandi bantu b’ibyamamare baherutse gutungurana bakambikana impeta barimo Pete Davidson wayambitse Ariana Grande nyuma y’ibyumweru bike bakundana; nyuma y’aba Justin Bieber na Hailey Baldwin na bo bahise babikora mu buryo bwatunguranye.

Nick Jonas w’imyaka 25 na Chopra wa 36, nta kintu na kimwe baravuga ku byerekeye aya makuru y’uko urukundo rwabo rushyushye ndetse ko bambikanye impeta. Abavugizi ku mpande zombi, ntibabashije kuvugana CNN ngo basobanure iby’iyi nkuru.

Priyanka Chopra yambitswe impeta na Jonas mu buryo butunguranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza