Umunyamideli Zombie Boy wari inshuti magara ya Lady Gaga yiyahuye arapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2018 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Rick “Zombie Boy” Genest wari inshuti ikomeye cyane ya Lady Gaga, yasanzwe yapfuye bikaba bishimangirwa ko yazize urupfu rwakomotse ku kwiyahura.

Rick “Zombie Boy” yapfuye kuri uyu wa 2 Kanama 2018, iby’urupfu rwe byemejwe n’inshuti ye Lady Gaga wanyujije ubutumwa kuri Twitter yemeza ko mugenzi we yiyahuye. Zombie Boy yari afite imyaka 32.

Genest yabaga muri Montreal muri Canada, yasanzwe mu rugo rwe yapfuye nk’uko byatangajwe na iHeartRadio Canada.

Lady Gaga waririmbye iyitwa “Million Reasons” yahise atanga ubutumwa ku batuye Isi abasaba ko uwaba afite ikibazo wese akwiye kujya yegera mugenzi we akakimuganiriza kurusha uko afata umwanzuro ugayitse wo kwiyambura ubuzima.

Yagize ati “Kwiyahura kwa Rick Genest, Zombie Boy birenze akababaro”, yabyanditse mu guha icyubahiro inshuti ye yazamutse mu ruhando rw’abanyamideli biturutse ku kuba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Gaga yitwa “Born This Way” yasohotse mu 2011.

Yongeyeho ati “Tugomba gukora cyane tugahindura umuco, ubuzima bwo mu mutwe tukabushyira imbere kandi tugakuraho inkomanga tutabasha kuvuga. Niba ufite ububabare muri wowe, hamagara inshuti cyangwa ubibwire umuryango uyu munsi. Tugomba gufashanya umwe ku wundi.”

Umuvugizi wa Rick Genest ntiyigeze agira icyo avuga ku rupfu rw’uyu munyamideli, ibinyamakuru byose ku Isi byarutangaje bishingiye ku magambo Lady Gaga wari inkoramutima ye yanditse ku mbuga nkoranyambaga.

Genest apfanye agahigo ka Guinness World Record nk’umuntu wa mbere ku Isi ufite ibishushanyo by’udukoko ku mubiri we, kugeza ubu yari afite ibigera ku 176; ni na we kandi wari ufite agahigo kurusha abandi mu bafite ibishushanyo by’amagufa ku mubiri we, ubu yari afite ibigera ku 139.

Uyu munyamideli yamamaye ku Isi abifashijwemo na Lady Gaga, yagiye akorana na GQ, Vanity Fair, na Vogue Hommes magazine. Yagombaga kuzizihiza isabukuru y’imyaka 33 ku itariki ya 7 Kanama 2018.

Zombie Boy yari uwa mbere ku Isi ufite ibishushanyo byinshi by'udukoko ku mubiri we
Rick Zombie Boy yari inshuti magara ya Lady Gaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza