Umuraperi Cardi B yibarutse umwana w’imfura

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Cardi B uri mu bahagaze neza muri iki gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yibarutse umwana wa mbere w’umukobwa yise Kulture Kiari Cephus.

Uyu mugore w’imyaka 25 yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Bodak Yellow” n’izindi ze zikunzwe muri iyi minsi nka “Girls Like You” ft. Maroon 5; “I Like It” ft. Bad Bunny & J Balvin; “MotorSport” ft. Nicki Minaj & Migos ndetse na “No Limit” ft. G Eazy, A$AP Rocky, French Montana, Juicy J, Belly.

Cardi B yatangaje ko yibarutse imfura abinyujije ku rubuga rwa Instagram yifashisha ifoto ye yafashwe imugaragaza ubwo yari akuriwe azengurutswe n’indabo z’amabara atandukanye.

Yabwiye abamukurikira kuri urwo rubuga barenga miliyoni 27 ko we n’umukunzi Offset uririmba muri Migos umwana bibarutse ari umukobwa. Yavutse ku itariki 10 Nyakanga 2018.

Nta magambo menshi yavuze ahubwo yatangaje ko “Nta byiyumviro birenze ibi,” mu kumvikanisha amarangamutima ye ku mwana yibarutse nyuma y’igihe bizwi ko atwite umukobwa kuko yabitangaje bwa mbere mu ntangiriro z’uyu mwaka mu kiganiro kizwi nka Howard Sten Show.

Cardi B na Offset bibarutse imfura yabo nyuma y’igihe babana kuko barushinze muri Nzeri, umwaka ushize. Uyu mugabo we na we abinyujije ku rubuga rwa Instagram yasangije abamukurikira ibyishimo n’ishimwe bafite mu muryango wabo.

Aba bombi bakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga, ibyo umugore we yaherukaga gutangaza ko ari “bimwe mu bihe bye bwite aba yifuza kudashyira hanze” nubwo ari icyamamare. Ni ibirori byari bifite umwihariko kuko atigeze yambara ikanzu y’ubukwe cyangwa impeta.

Uyu muraperikazi uri mu bahagaze neza muri Amerika yibarutse imfura

Yavuze ko barushinga bari bamaze igihe banyurana muri byinshi birimo gushwana no kutumvikana ariko biyumvamo urukundo kandi badashaka gutana bahita biyemeza kubaka umuryango.

Yari amaze igihe bizwi ko atwite umukobwa
Cardi B n'umugabo we Offset

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza