Umurinzi wa Diamond yakoze impanuka ameneka umutwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kamena 2018 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Mwarabu Fighter, umugabo w’imbaraga usanzwe arinda umutekano wa Diamond Platnumz, yakoze impanuka ikomeye bimuviramo kumeneka umutwe uruhande rw’iburyo.

Uyu murinzi ubusanzwe witwa Seleman Mirundi, yakoze iyi mpanuka kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kamena 2018 aza kugira ikibazo gikomeye ava amaraso menshi mu mutwe gusa ibinyamakuru byose byanditse iyi nkuru ntibyasobanuye ubwoko bw’impanuka yakoze.

Icyitwa Bongo5 gikunze kwandika amakuru yerekeye cyane ibyamamare n’abahanzi, cyatangaje ko Mwarabu Fighter yaba yaguye hasi ari mu myitozo ngororamubiri asanzwe akora buri munsi.

Mwarabu Fighter[Seleman Mirundi] akimara gukora iyi mpanuka yahise ajyanwa mu bitaro bya Lugalo Hospital nyuma abaganga bamaze kubona ko nta bufasha buhagije bamuha bahita bamwohereza mu bitaro bikuru bya Muhimbili National Hospital mu Mujyi wa Dar es Salaam ari naho arwariye kugeza ubu.

Uyu mugabo w’ibigango, azwi cyane nk’umwe mu baterura ibiremereye cyane muri Tanzania ariko by’umwihariko akaba ari we murinzi w’imena wa Diamond Platnumz. Ni na we warindaga Zari atarashwana n’uyu muhanzi.

Mwarabu Fighter usanzwe arinda umutekano wa Diamond Platnumz

Yari amaze iminsi avugwa mu nkuru zo gucana inyuma aho byahishuwe ko yagiye agirana ibihe byiza n’umukunzi wa Harmonize witwa Sarah; ibi byatumye uyu muhanzi ajya kuri Hot96 FM y’i Nairobi nyuma yo kuhakorera igitaramo yerura ko adafite umukunzi. Ubwo yari abajijwe niba ateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba yasubije ati “Ntibiraba, nta mukunzi mfite.”

Yatangaje ayo magambo nyuma anandika ubundi butumwa bwateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga ashyira mu majwi umurinzi wa Diamond witwa Mwarabu ko amuca inyuma akaryamana na Sarah.

Ibi, byarangiye habaye kwivuguruza kuri Harmonize avuga ko ibyo yatangaje byari ukuganira gusa ndetse ko nta kibazo na gito afitanye n’umukunzi we Sarah.

Mwarabu Fighter akoze impanuka mu gihe hari amakuru yavugaga ko Diamond yamwirukanye ku kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza