Urugo rw’umuraperi French Montana rwatewe n’abitwaje intwaro

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 1 Kanama 2018 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Abagabo babiri bitwaje intwaro binjiye mu rugo rw’umuraperi French Montana ruri mu Mujyi wa Calabasas wo muri Leta ya Calfornia, ahibereye n’abandi bantu batandukanye.

TMZ yatangaje ko ubu bujura bwabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Nyakanga 2018, inzego zishinzwe umutekano zahageze bamaze kugenda. Ntihamenyekanye ibyibwe nubwo umwe mu bantu bari bahari yabwiye itangazamakuru ko bamutwariye bimwe mu bikoresho bwite.

Iperereza rya polisi ntiraragira ukekwaho icyo cyaha rimenya cyangwa amakuru y’ingenzi yageza inzego zishinzwe umutekano aho abinjiye mu rugo rwa French Montana bahise berekeza.

Bateye urwo rugo mu masaha y’igitondo, polisi imenyeshwa amakuru ku isaha ya saa tatu. Nubwo abo bajura bari bitwaje intwaro nta muntu bigeze bakomeretsa ndetse nta n’uwajyanywe mu bitaro mu bari bahari.

Inzu ya French Montana yinjiwemo n’abajura bitwaje intwaro yari yayiguze miliyoni $3.3, ntabwo ari ubwa mbere yakwinjirwamo kuko Selena Gomez wayihoranye na we yagiye ahura n’ibizazane no guterwa bya hato na hato mu 2014 ubwo yayiguraga.

Karim Kharbouch uzwi cyane ku izina French Montana ni umwe mu baraperi bagezweho muri Amerika, akunze kwifashishwa cyane mu ndirimbo zihuriza hamwe abahanzi bakomeye, akoranira bya hafi na Dj Khaled, yagaragaye mu yitwa ’Pop That’ ya Dj Khaled, ’No Shopping’ yakoranye na Drake, ’Freaks’ na Nicki Minaj n’izindi.

Polisi yageze ku rugo rwa French Montana isanga abajura bari bahateye bandurutse

Mu minsi ishize yakunzwe bikomeye mu yitwa “Unforgettable” yafatiye amashusho yayo muri Uganda ndetse agakorana n’abana bagize itsinda rya “Triplets Ghetto Kids” ryamamaye mu ndirimbo za Eddy Kenzo.

Abajura binjiye mu rugo rw'uyu muraperi bitwaje intwaro
Urugo rwa French Montana rwatewe ruri ahitwa Calabasas

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza