Abakirisitu barwanye inkundura mu rusengero rw’Umunyarwanda muri Mozambique (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nyakanga 2018 saa 08:12
Yasuwe :
1 0

Icyemezo cy’ugomba kuyobora Itorero Pentecost Church International of Mozambique riherereye i Maputo ryashinzwe n’Umunyarwanda Munyangeyo Zabuloni cyashyamiranyije abakirisitu, haduka imirwano ikakaye yatumye bakubitana ibikoresho byo mu rusengero birimo intebe n’ameza.

Iyi mirwano yabaye ku wa 15 Nyakanga 2018 ubwo amateraniro yari arimbanyije nkuko IGIHE yabitangarijwe n’umwe mu bantu bigeze gusengera muri iri torero i Maputo.

Pasiteri Munyangeyo Zabuloni wabaye umudiyakoni muri ADEPR, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yageze akimikwa ku mwanya wa Pasiteri.

Uyu musaza yajyanye n’umuryango we i Maputo, ahatangiza International Pentecostal Church of Mozambique (IPIM).

Sitati y’iri torero igaragaza ko buri muntu agomba kuyobora imyaka itanu ishobora kongerwa bitewe n’icyizere afitiwe. Ubwo yari ishize Pasiteri Munyangeyo yashatse gukuraho Pasiteri Joram Byimanagira

yari yashyizeho arabyanga biteza intambara.

Umunyarwanda uba muri Mozambique waganiriye na IGIHE yagize ati “Umusaza nka nyir’itorero ntabwo yabyishimiye, kubera ko yari afite abayoboke n’abapasiteri be ni yo mpamvu intambara zakomeye. Uwari uriho afite abantu akorana na bo bamutiza imbaraga, ni we wateje ibibazo kugeza ubwo bashatse gutwara itorero rya Zabuloni nkuko babikoze undi mupasiteri. Bari bafite umugambi wo kumukuraho burundu ngo yibagirane.”

Nyuma y’uyu mugambi, abakirisitu bazi Pasiteri Munyangeyo n’abaturage bo muri Mozambique batuye mu gace itorero ririmo barahagurutse bavuga ko natariyobora, intambara zizarota cyangwa bakarifunga.

Ati “Bamwe baravuga bati ‘tuzemera tugwe aha ngaha.’ Uyu musaza niwe watangije umurimo muri Mozambique ndetse amatorero y’Abanyarwanda ni we yaturutseho. Ni yo mpamvu intambara zikunze kuvuka.’’

Mu materaniro yo ku wa 15 Nyakanga 2018 nibwo abakirisitu bafatanye mu mashati, batangira guterana intebe za pulasitiki zo mu rusengero, abantu bagera ku icumu barakomereka.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bigabuye mu matsinda bakubitana intebe, izindi bakazivuna, mu gihe humvikana n’ijwi rimeze nk’iry’umuhanuzi rivugira kure.

Aya mashusho agaragaza ab’ibyiciro byose barimo n’ababyeyi baterura ibibegereye bakabikubita bagenzi babo hanyuma bagakuramo akabo karenge bakiruka; mu gihe hari abari bahagaze bashobewe n’icyo gukora.

Muri Mozambique by’umwihariko mu Mujyi wa Maputo hari Abanyarwanda benshi bamaze kuhashinga ibikorwa by’ubucuruzi.

Igipolisi cyo muri Trevo-Casa Branca muri Maputo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Impunzi (lNAR) bari mu iperereza ku mirwano yabereye mu rusengero rwa Pasiteri Munyangeyo Zabuloni.

Imvururu zishingiye ku gushaka kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’amatorero atandukanye zikunze kubaho ahanini hagamijwe kwiharira imitungo no guharanira icyubahiro. Ku wa 20 Gicurasi 2018, mu Itorero Inkuru Nziza, Paruwase ya Kamembe, hadutse umwuka mubi wavuyemo imirwano hagati y’abakirisitu n’abapasiteri mu materaniro.

Reba amashusho abakirisitu barwanira mu rusengero rwa International Pentecostal Church of Mozambique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza