00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuro Papa Yohani Paul II yahaye abarimo Cardinal Kambanda ubwo bahabwaga ubupadiri mu myaka 31 ishize

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Tariki 8 Nzeli 1990 - Tariki 8 Nzeli 2021, imyaka 31 irashize Papa Yohani Paul II atanze ubupadiri mu Rwanda, ari nabwo bwa mbere Umuyobozi wa Kiliziya ku rwego rw’Isi yari abigenje atyo mu mateka y’u Rwanda.

Wari umunsi w’amateka kuko aribwo bwa mbere umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yari akandagije ikirenge mu Rwanda, agasiga abadiyakoni 32 biyeguriye Imana.

Abo bari barimo 25 bo mu Rwanda na batandatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yitwaga Zaïre icyo gihe.

Benshi mu bahawe ubupadiri icyo gihe ubu ntibakiriho, ariko mu bakiriho harimo babiri babaye Abasenyeri. Abo ni Arkiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent.

Ubupadiri babuhawe ku wa Gatandatu tariki 8 Nzeli 1990, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Papa mu Rwanda. Misa yatangiwemo ubwo bupadiri yabereye mu Majyepfo y’u Rwanda i Mbare mu Karere ka Muhanga muri diyosezi ya Kabgayi.

Muri iyi Diyosezi yitiriwe Umubyeyi Makulata, Papa yasabye abakirisitu guhora biragiza Ijambo ry’Imana kandi abasaba no kugeza ubutumwa bwe ku mbohe ziri muri gereza.

Ubwo yatangaga ubupadiri ku barimo Kambanda Antoine, Papa Yohani Paul II yabasabiye umugisha no kuba indahemuka mu murimo bashinzwe.

Ati “Ndashimira Imana kubera umubare munini w’Abanyarwanda bagenda bitabira ubuzima bwa gisaserdoti n’ubwo kwiyegurira Imana, kandi ndahamagarira abantu bose kubaha no gukunda ku buryo bukwiriye umupadiri ndetse n’uwihaye Imana muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Mfite ibyishimo byo guha ubupadiri iri tsinda ry’aba Kiliziya iri mu Rwanda no muri Zaire, bahamagariwe none uyu murimo w’ingenzi mu buzima bw’imbaga y’Imana.”

Cardinal Kambanda uri i Budapest muri Hongiriya, abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko uyu ari umunsi udasanzwe kuri we.

Yagize ati “Mumfashe dushimire Imana ingabire y’ubusaserdoti nahawe kuri iyi tariki ya 8 Nzeri 1990. Ndawizihiriza mu Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya i Budapest. Mwese mbatuye Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya.”

Umwaka ushize, Cardinal Kambanda yabwiye IGIHE ko umunsi yahereweho ubusaserdoti ukomeye cyane kuri we.

Ati "Wari umunsi ukomeye cyane kuri twe, byabaye umugambi ukomeye wateguwe n’Imana, byonyine kuba Papa aribwo bwa mbere yari akandagije ikirenge ku butaka bw’u Rwanda akaduha ubusaserdoti.”

Yavuze ko igishimishije ari uko Papa Yohani Paul II wamuhaye ubusaserdoti atakiri Papa gusa, ahubwo yashyizwe mu batagatifu nubwo yitabye Imana.

Ati “Aratuvuganira, ikindi twinjiye mu masekuru y’uwabuduhaye, nawe yabuhawe n’uwabumuhaye, ibisekuru bikagenda bikurikirana gutyo kugeza kuri Yezu Kristu n’intumwa, ukaba winjiye mu murongo w’Ubusaserodoti. Ibi byose ni ibintu dushimira Imana."

Musenyeri Vincent Harorimana we yavuze ko ashimishwa no kuba umunsi yahereweho ubupadiri, wamubereye inzira yo gufasha abandi bifuza kwiha Imana, dore ko mbere yo kuba Musenyeri yabaye umwalimu muri Seminari ku Nyundo na Nyakibanda.

Yavuze ko yishimira umurimo yakoze arera abandi basaserdoti, ku buryo bimutera ishema iyo abonye bamunyuze imbere uyu munsi nabo bafatanya umurimo w’Imana.

Umunsi wakurikiye uwo yatanzeho ubupadiri, Papa Yohani Paul yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda, nyuma ya Misa yasomeye abanyarwanda mu gishanga cya Nyandungu i Kigali ubu hazwi nko kuri 12.

Uwo munsi yasoje isengesho rye asengera abafite ibibazo byose mu gihugu ati “Mana turagusaba ngo ufashe ababaye, ababuze amafaranga, abatari kubasha kujya ku ishuri.Mana tukweretse abashomeri, abarwayi, ….Dusengeye abafite inzara muri iki gihugu, impunzi n’abavuye mu byabo.”

Papa Yohani Pawulo II avuye mu Rwanda, uruzinduko rwe yarukomereje i Yamoussoukro muri Côte d’Ivoire.

Cardinal Kambanda yishimira ko Papa Yohani Paul II wabahaye ubupadiri, yagizwe Umutagatifu
Musenyeri Harorimana ni umwe mu bahawe ubupadiri na Papa Yohani Paul II
I Mbare mu Karere ka Muhanga, abakirisitu Gatolika bari babukereye kwakira Papa
Papa Yohani Paul II yasabye abo yahaye ubupadiri mu Rwanda kurangwa n'ubudahemuka mu nshingano zabo
Ifoto y'urwibutso y'abahawe ubupadiri na Papa Yohani Paul II ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda mu 1990
Papa Yohani Paul II yaje mu Rwanda avuye mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .